REPUBULIKA Y’U RWANDA

 

 

 

 

 

IKIGO GISHINZWE UMUTUNGO KAMERE MU RWANDA

ISHAMI RY’UBUTAKA NO GUTUNGANYA AMAKARITA

P.O. Box: 433 KIGALI

IBISOBANURO BYA BURI FISHI N'AHO IKORESHWA (Kanda kuri link)

ifishi

IZINA RY'IFISHI

IGIHE IZAJYA IKORESHWA

1

Inyandiko isaba kugabanyamo ibice ikibanza/isambu( kanda hano)

Iyi fishi ikoreshwa mu gihe umuturage arimo gusaba kugabanya ubutaka mo kabiri cg inshuro zingana na fiche cadastrale yakoresheje.

2

Inyandiko isaba guhuza ubutaka(kanda hano)

Iyi fishi yuzuzwa n'ushaka guhuza amasambu cyangwa ibibanza, afitiye ibyangombwa bimwanditseho kandi ahuje icyo ubutaka bwagenewe gukoreshwa.

3

Inyandiko isaba gukosora imbibi cyangwa ubuso bw'ubutaka(kanda hano)

Iyi fishi ikoreshwa mu igihe umuturage asaba ko akosorerwa ubuso cyangwa imbibi byahawe ubutaka bwe mu igihe cy'iyandikisha rusange ry'ubutaka.

4

Inyandiko isaba ihererekanya ry'uburenganzira ku butaka rishingiye ku bugure(kanda hano)

Iyi fishi ikoreshwa mu gihe habaye ihererekanya ry'ubutaka rishingiye ku masezerano y’ubugure bw’ubutaka.

5

Inyandiko isaba ihererekanya ry'uburenganzira k'ubutaka rishingiye ku icyemezo cy'urukiko

Iyi fishi ikoreshwa mu gihe ihererekanya ryategetswe n'urukiko (urugero: nk'iyo umuturage yaguze n'umuntu akitaba Imana batashoboye gukorana amasezerano y'ubugure, cyangwa iyo uwamugurishije yanze gukoresha ihererekanyamutungo – Mutation, n’ibindi)

6

Inyandiko isaba ihererekanya ry'uburenganzira k'ubutaka rishingiye ku bugure muri cyamunara

Iyi fishi ikoreshwa umuntu yaguze ubutaka muri cyamunara (iyo cyamunara ishobora kuba yategetswe n’urukiko cyangwa n’Umwanditsi Mukuru muri RDB).

7

Inyandiko isaba ihererekanya ry'uburenganzira k'ubutaka rishingiye ku izungura

Iyi fishi ikoreshwa mu kwandikisha ubutaka ku bazungura igihe bwari bwanditse ku mubyeyi witabye Imana.

8

Inyandiko isaba ihererekanya ry'uburenganzira rishingiye ku mpano cyangwa umunani.

Iyi fishi ikoreshwa igihe habaye amasezerano y'impano cyangwa umunani aho umuntu yegurira ubutaka bwe bumwanditseho undi muntu mu buryo bw'impano.

9

Inyandiko yo gusaba guhererekanya uburenganzira k'ubutaka kubera igurana ry'ubutaka

Iyi fishi ikoreshwa iyo abantu bagiye guhererekanya ubutaka bwari bubanditseho mu buryo bw'igurana.

10

Inyandiko isaba ihererekanya ry'uburenganzira k'ubutaka kubera iyimurwa ku mpamvu z'inyungu rusange

Iyi fishi ikoreshwa mu ihererekanya mu igihe habaye kwimurwa abantu kubera impamvu z'inyungu rusange

11

Inyandiko isaba gukura muri Rejisitiri y'ubutaka ubwo bwanditseho nyuma yo kubwamburwa.

Iyi fishi ikoreshwa igihe umuntu atakoresheje ubutaka ngo abubyaze umusaruro mu buryo buteganyijwe n'amategeko akaza kubwamburwa.

12

Inyandiko isaba ifatira ry'ubutaka ry'agateganyo.

Iyi fishi ikoreshwa igihe umuntu atakoresheje ubutaka ngo abubyaze umusaruro mu buryo buteganyijwe n'amategeko bukabanza bugafatirwa mbere yo kubwamburwa.

13

Inyandiko isaba gufatira umutungo w'ubutaka kugirango harangizwe imanza. (seizure)

Iyi fishi ikoreshwa igihe hari ubutaka bugomba gufatirwa kugira ngo nyirabwo yishyure ibyo abereyemo undi hakurikijwe icyemezo cy'Urukiko kiba cyategetse iryo fatira.

14

Inyandiko isaba gutambamira ihererekanya ry'ubutaka.

Iyi fishi ikoreshwa igihe hari umuntu ushaka gutambamira uburenganzira bwa nyir'ubutaka kubera inyungu runaka afite kuri uwo mutungo, iryo tambamira riba rishaka kubuza ihererekanya cyangwa igurisha ryaba kuri ubwo butaka mu gihe iryo tambamira ritari ryakurwaho.

15

Inyandiko isaba kwandikisha amasezerano yo kwatira ubutaka.

Iyi fishi ikoreshwa igihe akorwa iyandikisha ry'amasezerano yo kwatira ubutaka.

16

Inyandiko isaba uburenganzira ku butaka bw'undi bukomoka ku miterere y'ahantu (servitude)

Iyi fishi ikoreshwa igihe hari umuntu urimo gusaba ko uburenganzira afite ku ubutaka bw'undi muntu bwandikwa (urugero : inzira ijya mu butaka bwe igihe nta handi afite ho kunyura- inzira ijya ku iriba igihe iryo riba ari irya kamere, n’ibindi)

17

Inyandiko isaba guhinduza ibyangombwa byatanzwe hashingiwe ku mategeko ya Kera hagatangwa ibishingiye ku mategeko mashya.

Iyi fishi ikoreshwa mu gihe umuturage ashaka ko ibyangombwa yari yarahawe mbere (ni ukuvuga mbere yo kwandikisha ubutaka mu rwego rusange) byaba amasezerano y'ubukode cg impapurompamo z'ubutaka bwite bihindurwa bigasimbuzwa ibishyashya. Kenshi na kenshi ibyo byangombwa ntabwo biba bifite inomero (UPI) nshya y’ubutaka.

18

Inyandiko isaba guhindura uburenganzira bw'ubukode burambye bukaba inkondabutaka cg inkondabutaka ngenankomyi.

Iyi fishi ikoreshwa mu gihe umuntu ashaka kuva ku masezerano y'ubukode bw'ubutaka ashaka kugura ubutaka na Leta (ubukondabutaka cyangwa Titre de pleine propriété or Freehold title) cg igihe ashaka kuva mu bukode ashaka kugura ubutaka bwa leta ariko atararangiza kubaka (Conditional Freehold title cyangwa Titre de propriete conditionelle) no mu gihe ashaka kuva ku impapurompamo ngenankomyi (Conditional Freehold title cyangwa Titre de propriete conditionelle) ashaka impapurompamo y'umutungo bwite (Full freehold title cyangwa Titre de pleine propriété) .

19

Inyandiko isaba gukosora cyangwa guhindura amakuru ku bantu banditse ku butaka (amazina, aderesi, irangamimerere)

Iyi fishi ikoreshwa mu igihe nyir'ubutaka ashaka guhinduza amakuru amureba yanditse ku cyangombwa cy'ubutaka bitewe n' ibyahindutse mu irangamimerere rye, amazina cg aho babarizwa.

20

Inyandiko isaba guhindura amakuru ku ishyirahamwe rifite ubuzima gatozi ryanditse ku butaka.

Iyi fishi ikoreshwa mu gihe hari ibyahindutse mu miterere y'ishyirahamwe rifite ubuzima gatozi kandi bigomba kwandikwa ku byangombwa by'ubutaka iryo shyirahamwe ryari ritunze.

21

Inyandiko isaba ihererekanya ry'uburenganzira ku isangiramutungo ku nyubako

Iyi fishi ikoreshwa iyo habaye ihererekanya ku mutungo usangiwe (condominium).

21.a

Inyandiko isaba kwandikisha ubutaka ku ishyirahamwe ryabasangiye uburenganzira mu isangiramutungo ku nyubako.

Iyi fishi ikoreshwa mu kwandikisha ubutaka ku ishyirahamwe ryabasangiye uburenganzira mu isangiramutungo.

21.b

Inyandiko isaba kwandikisha igice cy'inyubako( Condomunium Unit) kiri mu isangiramutungo ku nyubako.

Iyi fishi ikoreshwa mu kwandikisha igice cy'inyubako kiri mu isangiramutungo ku nyubako.

21.c

Inyandiko isaba ihererekanya ry'uburenganzira ry'igice ry'isangiramutungo ku nyubako.

Iyi nyubako ikoreshwa mu ihererekanya ry'uburenganzira ry'igice ry'isangiramutungo.

22

Inyandiko isaba gukosora amakuru muri regisitiri y'ubutaka (amazina yanditse nabi, inimero y’irangamuntu)

Iyi fishi ikoreshwa iyo hari amakosa agaragara ku byangombwa by'ubutaka agomba gukosorwa (urugero amazina yanditse, numero y'indangamuntu yanditse nabi).

Icyitonderwa: Iyi fishi itandukanye n’iya 19 kuko yo ireba gukosora ibyanditswe nabi bitandukanye no gukosora ibyahindutse.

23

Inyandiko isaba iyandikwa ry'amakuru-nyongera muri regisitiri y'ubutaka.

Iyi fishi ikoreshwa igihe hari amakuru y’inyongera cyangwa ibisobanuro bigomba kwandikwa muri regisitiri y’ubutaka byagaragajwe mu cyemezo cy'Urukiko cyangwa cy’ubuyobozi (urugero: abafitiye Leta imyenda y’imisoro, ingwate zanditswe muri RDB, akimbirane yamenyeshejwe n’ubuyobozi, n’ibindi).

24

Inyandiko isaba ibyangombwa by'ubutaka bisimbura ibyatakaye , ibyangiritse, ibyahiye cyangwa ibyatwawe n'ibiza.

Iyi fishi ikoreshwa igihe umuturage yataye ibyangombwa bye cg byarangiritse ashaka ko bisimbuzwa akabona ibindi bishya.

25

Inyandiko isaba iyandikisha ry'ubutaka butabaruwe.

Iyi fishi ikoreshwa igihe umuturage yacikanywe ntabashe kubaruza ubutaka bwe mu gihe cy'ibarura rusange ry'ubutaka.

26.

Inyandiko isaba ibyangombwa by'ubutaka bitashotse kandi ubutaka bwarabaruwe.

Iyi fishi ikoreshwa mu gihe umuturage akeneye icyangombwa kitasohotse kandi ubutaka bwe bwarabaruwe.

27.

Inyandiko isaba guhinduza icyo ubutaka bwagenewe gukoreshwa

Iyi fishi ikoreshwa iyo nyir'ubutaka ashaka guhinduza icyo ubutaka bwagenewe gukoreshwa.

28.

Inyandiko isaba icyemezo gihamya abanditse ku butaka mu gihe cy'ifatira.

Iyi fishi ikoreshwa mu gihe umuntu ashaka kumenya abanditse ku butaka mu gihe cy'ifatira.

29.

Icyemezo gihamya abazungura mu gihe ntamakimbirane bafitanye.

Iyi fishi ikoreshwa mu gihe cyo kumenya abazungura nta makimbirane ahari.

30.

Inyandiko isaba guhabwa ibyangombwa by'ubutaka ku butaka Leta yagurishije cyangwa yatanze.

Iyi fishi ikoreshwa mu gihe umuturage ashaka ibyangombwa by'ubutaka bwagurishijwe na Leta.

31.

Inyandiko isaba kongera cyangwa kuvana abafite uburenganzira muri rejisitiri y'ubutaka.

Iyi fishi ikoreshwa mu gihe cyo kongera cyangwa kuvana abafite uburenganzira muri rejisitiri y'ubutaka.

32.

Inyandiko isaba gukuraho amakimbirane/ Guhabwa ibyangombwa byari mu makimbirane igiye yakemutse.

Iyi fishi ikoreshwa mu gihe ufite uburenganzira ku ubutaka ashaka icyangombwa cyarimo amakimbirane mu gihe yakemutse.

33.

Icyemezo cy'umutungo.

Iyi fishi ikoreshwa mu gihe umuturage ashaka icyemezo cy'uko umutungo ari uwe.

34.

Icyemezo gihamyako umuntu atafashe ibyangombwa by'ubutaka bya burundu.

Iyi fishi ikoreshwa mu gihe ufite uburenganzira ku butaka atafashe ibyangombwa by'ubutaka bya burundu.

35.

Inyandiko isaba ibyangombwa by'ubutaka byasohotse ariko banyirabyo ntibabitwara mu gihe cy'itangwa ry'ibyangombwa.

Iyi fishi ikoreshwa mu gihe umuntu atafashe ibyangombwa mu gihe byatangwaga ku rwego rw'Akagari. Ibi byangombwa biboneka mu bubiko bw'Ikigo cy'Umutungo kamere.

Kigali, Kuwa 6 Ugushyingo 2014

Dr. Emmanuel NKURUNZIZA.

Umuyobozi Mukuru/ Umubitsi w'Impapuro mpamo z'Ubutaka.