Imbonerahamwe y'iterambere ry'akarere ka Nyamagabe yashyizweho, izashyirwa mu bikorwa hagati mu mwaka w'2008-2012 yerekanye ingamba zakoreshwa mu kongerera imibereho myiza y'abaturage b'akarere hamwe n'iterambere ry'akarere muri rusange. Ibyo bikaba biri mu ngamba za Leta zo kwegereza ubuyobozi abaturage.Ibi bituma abaturage bose bayoborwa muri ubwo buryo bwo kwegereza ubuyobozi abaturage mu nzego zose.Iyo mbonerahamwe ishyirwa mu bikorwa hahabwa agaciro k'ibanze ibyavuzwe n'abaturage uko bari mu mirenge yose.Ibyo bikorwa byerekwa abaterankunga batandukanye hanyuma nabo bagashyira mu bikorwa izo gahunda bagejejweho. Mu rwego rwo kugirango gahunda z'iterambere z'akarere zihure n'igihugu,bareba ingamba z'ikerekezo 2020 harimo ingamba zo guteza imbere ubukungu hamwe no kurwanya ubukene hamwe n'iterambere ry'ikinyejana. Muri ibyo bikorwa,harimo ibiri kurutonde rw'ibyitabwaho kurusha ibindi,muri byo dusangamo:
- Uburezi,Urubyiruko,Sport n'Umuco.
- Ubuzima,Uburinganire,Umuryango n'uburenganzira b'umwana.
- Iterambere ry'ubukungu hamwe no Guteza imbere umunyakazi
- Ibikorwa Remezo,Ubutaka,Imiturire hamwe n'Imiturire iteganywa.
- Ubuyobozi n'imiyoborere myiza
- Guteza imbere abaturage hamwe
|