Tuhabika amakuru yagiye ahita mu bihe byashize: - Tariki 01-03/06/2009 mu Karere ka Nyamagabe, hari kubera isuzuma ku bijyanye n'Agasozi Ndatwa hagamijwe kureba ibikorwa byakozwe ku Dusozi Ndatwa tw'imidugudu kuva aho iyo "concept" itangiriye umwaka ushize. Ku itariki 03/06/2009 kandi, Akarere kazaba karangije kugaragaza uko Imirenge ikurikirana mu bikorwa by'Agasozi Ndatwa.
- Kuri uyu wagatatu kandi impunzi z'Abarundi zari zimaze imyaka irenga 30 mu Gihugu cy'u Rwanda, zigera kuri 2033, ubu zabaga mu "CAMP DES REFIGIES" ya Kigeme, zatashye mu Gihugu cyazo. Leta y' u Rwanda ifatanije na HCR batanze ibikenewe byose kugira ngo zizashyike amahoro mu Gihugu cyazo cy'amavuko
- Kuri uyu wagatatu kandi nyuma ya saa sita, Abakozi bose b'Akarere ka Nyamagabe bari bwitabire Siporo.
|