Umuco ugaragazwa n'imbyino gakondo, indirimbo, n'indi myiyereko. Nko muri buri Murenge bagira itorero rigizwe n'abantu batandukanye. Imiziki n'imbyino bigezweho nabyo birahari cyane mu rubyiruko.
Kugira ngo duharanire umuco wacu, abaturage ba Nyamagabe bamaze igihe bakora ibintu bitandukanye nk'amashyirahamwe y'abagore bakora uduseke, udukomo, kudoda n'ibindi. Akarere kandi kitaye ku nzibutso za jenoside kugira ngo tuzage duhora twibuka abacu bazize jenocide.
Hashyizweho n'Itorero ry'Igihugu, aho urubyiruko, Abarimu bose bamaze kuba Intore zikwiye kandi zitwa IMPARIRWAMIHIGO.