Gahunda yo gusaranganya ubutaka itangizwa no gutegura imidugudu, kuko byaravuwe ko ibyangobwa bikenewe kuzana izamuka mu bukungu no mumibereho myiza y'abaturage bigomba kugezwa muri iyo midugudu kugira ngo noneho bashobore kwitabira kuyituramo.
Ukurikije gahunda ya Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC), abantu bakwiye gutura mu midugudu, niyo mpamvu Akarere ka Nyamagabe kateganyije umudugudu umwe muri buri murenge kugira ngo ubere urugero ahandi kandi ukaba ufite ibyangobwa byose bikenewe.
Kugeza mu mwaka wa 2010 Imiturire mu midugudu mu Karere ka Nyamagabe yari kuri 34.5%
Akarere ka Nyamagabe ntabwo karagira gahunda nziza y'imigi. Imiturire igikoreshwa n'ubu irakyari imwe itatanye, kugenza hafi 99% bigizwe n'inyubako zitubatswe neza kandi zitatanye kumisozi miremire mu karere kose. Ariko, umubare mukyeya w'abaturage utuye mu midugudu.
Iyi miturire itatanye ntabwo intanga uburyo bwiza bwokugera kubyangombwa by'iterambere kubaturage benshi mu karere. Ntabwo kandi yemerera gushobora gukoresha neza ubutaka mubyubuhinzi kandi ikibazo ky'ubutaka bwoguhingamo n'ikingenzi mu karere. Kwongera kuri ibyo, amazu yoguturamo yubatswe nabi kandi hakoreshejwe ibikoresho bidahangara. Byinshi muri ibi bikoresho, hafi hose mu karere bikozwe mu matafari y'igitaka nibyatsi.
|