Abaturage bitabiriye cyane inkiko za gacaca kuva zitangiye kugeza nubu. hari ibibazo bicye byerekeye inkiko. Inyangamugayo zikora mu mutuzo kandi bubahiriza amategeko abagenga. Imirimo y'inkiko za Gacaca nayo igomba kurangira vuba kuko hasigaye imanza nkeya zitaracibwa. Abunzi mu karere kacu nabo bafite uruhare runini mu butabera kuko bakira bakanacyemura ibibazo by'abaturage bigatuma imanza zijya mu nkiko zigabanuka kandi bikorohera abacamanza.
|