Akarere ka Nyamagabe kari mu ntara y'amajyepfo. Akarere ka Nyamagabe kari hagati y'ibyahoze ari intara za Butare na Cyangugu zo mu majyepfo y'iburasirazuba, aka Karere kakaba kari mu cyahoze ari intara ya Gikongoro.
Akarere kakaba kanagizwe n'igice cy'ishyamba kimeza rya Nyungwe, ishyamba rikurura cyane ba mukerarugendo baturutse impande z'isi baje kureba inkende n'andi moko y'inyamaswa.
Akarere ka Nyamagabe kagizwe n'imirenge 17: Buruhukiro, Cyanika, Gatare, Kaduha, Kamegeri, Kibirizi, Kibumbwe, Kitabi, Mbazi, Mugano, Musange, Musebeya, Mushubi, Nkomane, Gasaka, Tare na Uwinkingi