Iyo woroye inka, urugamba rwo kugera ku mibereho myiza ruroroha-Mayor Mugisha

Abitabiriye umuhango wo gutanga inka bayobowe n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert

Inka zatanzwe

barabyinnye biratinda
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe mu muhango wo guha inka abaturage b’Imirenge ya Tare na Gasaka kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Nyakanga.
Izo nka zatanzwe ku bufatanye n’abagize itorero trinity Baptist church bo mu mujyi wa New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Inka zatanzwe zigera kuri 20 zigizwe n’ amashashi yo mu bwoko bwa Frizone zivanze kugeza kuri 75% ndetse harimo n’izihaka; zikaba zarahawe abasanzwe bafashwa n’uwo mushinga bibumbiye mu makoperative, Abantu bafite ubumuga n’abavanywe muri Nyakatsi.
Muri uwo muhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, Umuyobozi w’Akarere yashimiye abagize iryo tsinda ko bakora ibijyanye na gahunda za Leta kandi ari nabyo byifuzwa n’abagenerwabikorwa babo; yakomeje ashima impano yahawe n’abaturage b’ahawe izo nka , ikaba igizwe n’igitabo cyitwa “Intambara ikomeye” ndetse na bibiliya zahawe abaturage bose bari bitabiriye uwo muhango.
Mu bikorwa iryo tsinda ryakoze mu Karere ka Nyamagabe harimo kubakira abafatanyabikorwa barenga 13 , kubasigira amarangi mu nzu, batunganya amasoko 6 no gufasha umukecuru ubana n’ubumuga mu bikorwa byo kwivuza nk’uko byatangajwe n’uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka MPINGA Godfroid ; wanavuze ko abo bashyitsi ari incuti zikomeye z’abaturage b’Umurenge wa Gasaka.
Mu ijambo rye, uwari uhagarariye iryo tsinda Madame Sarah yavuze ko captain wabo yaje mu Rwanda bwa mbere mu 2007, aho yahise akunda igihugi anagikundisha abo basengana, bituma biyemeza kuza mu rwego rwo kurusura no gufasha abaturage batishoboye.
Baptist Trinity church yashoboye gufasha abana 1000 bo mu Karere ka Nyamagabe ibicishije mu mushinga wa World Vision.
Inkuru yateguwe na Masabo Martin, PRO Nyamagabe