IKIPE Y'AKARERE KA NYAMAGABE AMAGAJU FC YATOYE KOMITE NSHYA

Perezida w'AMAGAJU FC RUGERINYANGE Louis(iburyo) ari hamwe na Visi Perezida wa mbere NSHIMIYIMANA J.Pierre(ibumoso)
Mu nteko rusange y’ikipe AMAGAJU F.C mu nzu ya Innovation Center mu karere ka Nyamagabe uyu munsi tariki ya 14/7/2013 hemejwe ingengo y’imari y’uyu mwaka wa shampiyona 2012-2013 ingana na 74,191,800.
Muri iyo nteko rusange yabaye ku gicamunsi cy'uyu munsi, hatowe kandi na komite nshya isimbura iyariho yari iyobowe na Mugisha Philbert usanzwe uyobora n'Akarere ka Nyamagabe.
komite nshya yatowe iyobowe na Bwana RUGERINYANGE Louis wungirijwe na NSHIMIYIMANA Jean Pierre watowe nka Visi Perezida wa mbere naho Madamu NIYIMURORA Marie Louise atorerwa kuba Vice Perezida wa kabiri.
Muri ayo matora kandi hatowe aba bakurikira:
- GASANA Richard: Umunyamabanga Mukuru(SG)
- NKURUNZIZA Jean Damascene: Umunyamabanga w'Ikipe
- MWIZERWA Ildephonse:Ukuriye abafana
- NIYIBAHO Emmanuel:Directeur Technique
- NSABIMANA Emmanuel:Team Manager
- BAZIRUWIHA Barthazar:Relation publiques
- KAYITERA Canisius: Ushinzwe kongera umusaruro
-SIBOMANA Innocent: Ushinzwe imicungire y'ikibuga
KALINIJABO Jean Claude: Ushinzwe amatike
- NSABIMANA Pascal: Perezida wa komisiyo y'ubugenzuzi bw'umutungo
- KABANDA Jean Claude:Perezida wa Komisiyo y'amategeko n'ibijyanye n'imisifurire
nkuko twabitangarijwe na vice perezida wa Mbere Bwana NSHIMIYIMANA Jean Pierre nyuma y'amatora, AMAGAJU F.C ni ikipe ifite gahunda ndende , yiteguye amarushanwa y'uyu mwaka aho izaba iyobowe n'umutoza BIZIMANA Abdu( bakunze kwita Bekeni) uzaba wungirijwe na Ruzindaza Anselme hamwe na NDARUHUTSE Theogène(Djibril) Umutoza w'abazamu.
kuri uyu wa mbere tariki ya 16/7/2012, ikipe ikaba iri butangire imyitozo kuri Stade yayo iherereye i Nyagisenyi; Visi perezida wa kabiri w'AMAGAJU FC yakomeje atangaza ko ikipe ikomeje kwiyubaka kandi ikaba izagura abandi bakinnyi bashya bakomeye kugirango izabe ikipe itajegajega mu marushanwa ari imbere.
H.Jados