GENERAL INFORMATION
Welcome to Nyamagabe District website
About the District
Administration
Services
Priority Sectors
Announcements
Tenders & Jobs
Procurement plan
Documents
Useful Links
FEATURES
Mail to the Mayor
Photo Gallery
Feedback
Staff E-mail
PARTNERS
RDB
MINALOC
Connect with us
Facebook
Twitter
TOLL FREE
logo_nyamagabe.jpg

NYAMAGABE: IGENAMIGAMBI RY’AKARERE NTIRYIBAGIWE URWEGO RW’AKAGARI



Abitabiriye inama(photo:Jados)

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Nyakanga, mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Nyamagabe Imparirwamihigo, hateraniye inama nyunguranabitekerezo ku igenamigambi rihereye ku nzego zo hasi ni ukuvuga ku Kagari, Umurenge n’Akarere. Iyo nama yitabiriwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’abakozi b’Akarere.

Inama yafunguwe n’Umuyobozi w’Akarere Bwana MUGISHA Philbert

Iyo nama yitabiriwe kandi n’abakoze <gahunda y’ibikorwa y’imyaka itanu y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’uturere n’Umujyi wa Kigali RLDSF, aho intumwa y’iki kigo yasobanuriye abitabiriye iyo nama imikorere n’imikoranire ya RLDSF n’Akarere.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage yabwiye abitabiriye inama ibikorwa RLDSF itera inkunga mu Karere harimo kubaka amavuriro, amasoko, imihanda y’amabuye ndetse no guteza imbere imibereho y’abaturage biciye mu bikorwa bya VUP Umurenge.

Ibikorwa byakomereje mu matsinda aho abitabiriye inama bahawe umwanya batanga ibitekerezo ku bijyanye n’iryo genemigambi ndetse hagaragazwa ingufu n’imbaraga nke zaba zigaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda.

Inama yabaye n’umwanya ku Mirenge n’utugari ku kugaragaza ibikorwa by’ingenzi bizibandwaho mu mihigo y’uyu mwaka wa 2012-2013.

Hagaragajwe kandi n’urutonde rw’Utugari 25 tuzafashwa n’Akarere ku kwiyubakira ibiro , aho Akarere kazatanga ibikoresho birimo isakaro, inzugi n’amadirishya.

Ubwanditsi



Location
carte_nyamagabe2.png
SOCIAL WELFARE
Health Care
Education
Sport
Culture
Vulnerable Groups
ECONOMY
Agriculture
Industry
Tourism
Trade
Taxation
Land & Housing
POLICY
Itorero
Good Governance
Performance Contracts
Justice
 
Copyright Republic of Rwanda, NYAMAGABE District
Designed by Filmax / Gravisio