NYAMAGABE: IKORANABUHANGA NGO MUTAHE KU RWEGO RW’AKAGARI

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari bahabwa Laptop
Akarere ka Nyamagabe kihatiye kuzamura ibikorwa by’Ikoranabuhanga aho kuzgeza ubu inzego zose zifite ibikoresho bifasha mu kazi ka buri munsi.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 20/7/2012, habaye umuhango wo guha utugari 44 mudasobwa zigendanwa bita Laptop mu cyongereza.
Icyi ni cyo cyiciro cya nyuma mu gufasha utugari tugize Akarere ka Nyamagabe, duhabwa mudasobwa zo gukoresha mu kazi ka buri munsi.
Igitekerezo cyo gufasha inzego zo hasi kugera ku Kagari cyashyizwe mu bikorwa bwa mbere mu mwaka wa 2009, ubwo utugari tw’ibanze mu Karere ka Nyamagabe twahabwaga mudasobwa zigendanwa zaje zikurikira izahawe Imirenge yose ku nkunga y’Umufatanyabikorwa PAGOR, ibyo byazamuye cyane imikorere ndetse bifasha mu kubika inyandiko no gutanga izisukuye.
Mu muhango wo gushyikiriza abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 44 izo Laptop, Bwana Nsengiyumva Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kirehe mu Murenge wa Kamegeri wavuze ijambo mu izina ry’abazihawe, yashimiye Ubuyobozi bw’Akarere na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC ku nkunga yatanze ndetse agaragaraza ko izo mudasobwa zizabafasha kwihutisha akazi no kugera ku iterambere.
Eng. HAGENIMANA Jean de Dieu, Umukozi w’Akarere ushinzwe Ikoranabuhanga yakanguriye abahawe laptop kuzikoresha neza kandi bakazirindira umutekano kugirango zizagirire akamaro abaturage b’Akagari ndetse n’Umurenge muri rusange.
Mu ijambo rye, Bwana MUGISHA Philbert Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yashimiye MINALOC yatanze iyo nkunga ya Laptop, asaba abazihawe kuzikoresha bateza imbere Akagari kabo kandi bakagerageza no guteza imbere ubumenyi bwabo mu ikoreshwa rya mudasobwa.
Ubwanditsi