Ayo ni amagambo yagarutsweho mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe kwita ku ubuzima bw'umubyeyi n'umwana .

 

Icyumweru cyatangijwe kuri uyu wa 14/5/2018 mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe.

Uyu muhango witabiriwe n'inzego zitandukanye harimo ubuyobozi bwite bw'Akarere n'abafatanya bikorwa bandukanye ariko cyane cyane inzego z'ubuzima.

Umuhango wambimburiwe n'imurika bikorwa,abashyitsi bakaba beretswe ibikorwa bitandukanye bifasha abaturage kugira ubuzima buzira umuze.

Aha abajyanama b'ubuzima berekanye indyo yuzuye ikwiriye kugaburirwa bana bato ndetse n'umuryango muri rusange.

Muri iki gikorwa abashyitsi batandukanye berekanye akamaro ko kwita k'umuryango cyane cyane abana bato n'ababyeyi b'abagore kuko iyo batitaweho aribo ingaruka z'imirire mibi zizahaza.

Dogiteri EPHREM umuyobozi w'itaro bya Kigeme yagarutse cyane ku kamaro ko kuringaniza urubyaro, ku byarira kwa muganga,ndetse no gukingiza abana kuko Leta ibayatanze byinshi ngo ibagezeho inkingo bityo iyo badakingije baba bavukije abana babo ibyiza bagenewe kandi byarahenze igihugu.

Bwana Mathias Ngenzenubwo Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ari nawe wari umushyitsi mukuru yagaragaje k'uburyo burambuye gahunda Leta ifitiye abaturage mu rwego rw'ubuzima ariko agira n'ibyo agaragaza abaturage bagomba gukora ubwabo.

Muri ibyo yagarutse ku kugira isuku mu ngo,kugira mituweli,ku kwirinda amakimbirane mu miryango,ku kugana umugoroba w'ababyeyi ndetse no guteganyiriza no gukingiza abana babo.

Mu gusoza iki gikorwa , bwana Mathias yatangije umuhango wo guha abana ikinini kica inzoka zo mu nda,ndetse abaha n'ifunguro ntangarugero ryuzuye.

Hakurikiyeho no koroza abagenerwa bikorwa aho uwahawe intama (ihene) yahabwaga n'ikiro k'ibishyimbo gikungahaye k'ubutare byo guteka.

Ikigaragara abaturage bishimiye iki cyumweru kandi biyemeje gukora kurushaho kugirango bihaze,bivuze maze babone kugira ubuzima buzira umuze.

Masabo Martin

Share Button