Nyamagabe kuwa 15/5/2018, Gasharu /Nyabivumu/Gasaka ,umushinga SAEMAUL w'abanyakoreya wakoresheje inama abafatanyabikorwa bawo.

Iyo nama nyungurana bitekerezo yibanze ku mishinga yatewe inkunga na Koreya y'epfo mu midugudu ya Gasharu na Raro.

Mu bitabiriye iyo nama harimo abayobozi b'umushinga Saemaul,abamakoperative ahinga umuceli, amatsinda y'abagore ndetse n'ubuyobzi bw'umurenge wa Gasaka n'akagali uwo mushinga ukoreramo ariko ka Nyabivumu.

Hari kandi n'inzego z'Akarere mu ishami rishinzwe amajyambere( BDE)n'urwego rw'ubuhinzi ku karere.

Muri iyo nama kandi bibukiranije amahame shingiro y'umushinga Saemaul,ibyateganywaga n'ibyagezweho ku nkunga ya saemaul globalization foundation mu midugudu umushinga ukoreramo haba mu ubuhinzi ,ubworozi,no mu ubucuruzi .Kugirango uwo mushinga ukomeze kugera ku nshingano zawo abayitabiriye biyemeje gukorera hamwe, gukorana umurava no gusigasira ibyagezweho.

Basanze kandi ari ngombwa gushakira amakoperative yabo ubuzima gatozi,kwishakamo ibisubizo hasiburwa imiyoboro yangijwe n'ibiza, bakaba baranihanganishije abahinzi b'umuceli bangirijwe n'imvura ikabije yaguye ikabatwarira imirima n'imyaka.

Ubuyobozi bwa SAEMAUL bukaba bwarijeje abaturage kubaba hafi kandi bagakomeza kubagira inama kugirango barusheho gukomeza gutera imbere.

Inkuru ya Masabo Martin

PRO

Share Button