None kuwa 22/5/2018 Akarere ka Nyamagabe kakiriye intumwa za rubanda zaturutse muri komisiyo ya Sena ishinzwe ububanyi n'amahanga, ubutwererane n'umutekano bakaba bagenzwaga no kureba imikorere n'imikoranire y'urwego rwa DASSO n'izindi nzego ndetse n'abaturage by'umwihariko.

Aba bayobozi bakaba baganiriye na Komite Nyobozi y'Akarere ku imikorere ya Dasso nyuma bakomeza baganira n'abagize inama y'umutekano itaguye yari yaguriwemo abahuzabikorwa ba Dasso mu mirenge.

Urwego rwa Dasso rwashoboye kwerekana ibyo bagezeho ndetse baragaza n'imbogamizi bahura nazo mu kazi kabo ka buri munsi.

Bimwe mu byo bagaragaje nk'ibibazo byabonewe ibisubizo ndetse bihabwa ubujyanama.

Ku bibazo bigongana n'amategeko izo ntumwa zabijeje gukora ubuvugizi kugirango amategeko agenga uru rwego abe yahunzwa n'igihe.

Ku gicamunsi intumwa za rubanda zasuye inteko z'abaturage mu kagali ka Kaganza ho mu murenge waTare baganira n'abaturage ku imIkorere n'imikoranire yabo n'urwego ra Dasso ndetse bafatanya n'abaturage gukemura bimwe mu bibazo byiganjemo amakimbirane aturuka ku mitungo.

Izi ntumwa zari zigizwe na HON Mukakalisa Jeanne d'Arc na HON MUSHINZIMANA Appolinaire zatashye zinyunzwe kandi zashoje zizeza ubufatanye mu gukomeza gukemura ibibazo byugarije abaturage.

Masabo M.

Share Button