Kuva kuri uyu wa 21/5/2018 kugeza ku wa 25/5/2018 mu karere ka Nyamagabe hari kubera icyumweru cyahariwe ubutaka aribyo bita Land week.

Muri icyo cyumweru, abakozi ba service ya One Stop Center bafatanyije n'ababitsi b'impapurompamo ku rwego rw'intara barahatangira service yihuse y'ibirebana n'ubutaka .

Nk'uko bitangazwa na NDANGA Thierry, umukozi muri servise ishinzwe ubutaka muri One Stop center, icyumweru cy'ubutaka kigamije gukora ubukangurambaga kugirango abaturage bashishikarire kwandikisha ubutaka, aho bavuga bati:"ubutaka butakwanditseho si ubwawe".

Ikigo cy'imicungire n'imikoreshereze y'ubutaka kigaragaza ko igikorwa cyo kwandika ubutaka gikomeza, hari abatarandikishije kuko batari bahari, cyangwa se batabimenye.

Hari n'ikindi cyiciro cyangaga kubwandikisha bafite imyumvire ko ari uburyo bwo kubwamburwa. Icyo ubu bifasha ni uko utunze ubutaka aba afite icyangombwa kandi ukaba ari umutungo ukomeye uba utunze ku buryo bwemewe n'amategeko.

By'umwihariko and week ifasha kubona serivise ku buryo bwwihuse kuko hari uza agatahana icyangomwbwa cye kubera ubufatanye bw'abo bakozi banyuranye.

Ku munsi wa mbere wonyine bakaba bakiriye dosiye 168 kandi ababishatse bakaba baratahanye ibyangombwa byabo.

iyi gahunda ikaba izarangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 25/5/2018.

Kandi ikigaragara n'uko ababikeneye bakiza n'ubwo bagenda baza buhoro buhoro.

Jados

Share Button