Nyuma y'umuganda rusange wakorewe mu mujyi wa Nyamagabe, Umuganda wibanze cyane ku gukura ibikuku mu mihanda no gukora isuku hirya no hino mu Mujyi.

Nyuma y'umuganda abaturage bari buzuye Stade ya Nyamagabe, bahawe ibiganiro ku bikorwa bijyanye no kwirinda no gukumira Ibiza, kurengera ibidukikije no kwishyura mituweli hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe Bwana Uwamahoro Bonaventure, mu butumwa bwe yibanze ku bikorwa byo kwirinda no gukumira Ibiza, agaragaza zimwe mu ngamba zo gukumira Ibiza harimo ko umuntu utuye ahantu hamuteza akaga asabwa kuhimuka , gusibura no gucukura ibyobo bifata amazi.Ku bijyanye n'icyumeru cy'ibidukikije, yibukije ko ku wa 5 Kamena 2018 ari Umunsi Mpuzamahanga w'Ibidukikije. Yibukije ko abaturage basabwa kwangira abacuruzi kubapfunyikira ibiribwa muri pulastiki ahubwo ko bapfunyika bakoresheje ibikoresho byabugenewe kandi bibora. Abaturage bakaba na none basabwe gukusanya no kuvangura imyanda ibora n'itabora igashyira mu mifuka itandukanye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu MUKABARAMBA Alivera yakanguriye abaturage kwishyura mituweli hakoreshejwe ikoranabuhanga. Uburyo bwikorana buhanga abaturage bashobora kwifashisha harimo: kugana Umurenge SACCO, ku biro by'Imirenge hakoreshejwe abahagarariye irembo, kubahagarariye irembo bari hirya no hino mu Gihugu, kubahagarariye mobilCash, no kwishyura hakoreshejwe telefoni. Abaturage 21 bakaba bishyuye Mituweli asaga 300,000 Frw kandi bakaba bashimye ubwo buryo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga kubera ko bworoshya akazi.

 

BANGIRIYIKI Simeon

Territorial Administration and Decentralized Governance Officer

Share Button