Umuganda mu Murenge wa Tare n'ijambo rifite ubusobanuro bwimbitse kandi busobanutse, aho ufatawa nk'igikorwa kigamije guhuriza hamwe abantu benshi kandi bafite intego imwe bagambiriye kugeraho. Umuganda kandi ni umuco w'abanyarwanda, ukaba ari n'indangagaciro ibaranga, aho bahura buri wa gatandatu w'icyumweru cya nyuma cy'ukwezi, bagahurira mu midugudu batuyemo kugirango bakorere hamwe igikorwa gifitiye abatuye uwo mudugudu akamaro ndetse n'abawugendamo cyangwa n'ikindi gihe cyose byateguwe kandi ari ngombwa. Bimwe muri ibyo bikorwa bikunze kwibarwaho mu muganda harimo gusibura imihanda, kubakira abatishoboye badafite aho kuba, guhanga imihanda, kubaka amateme abahuza n'abatuye muyindi midugudu, kubaka amashuri, ...

Ni muri rwo rwego uyu munsi tariki ya 26 Gicurasi,2018 abaturage bo mu Murenge wa Tare bazindukiye mu gikorwa cy'umuganda , aho ibikorwa byibanzweho ari ugukura ibikuku byaguye mu mihanda ituma bahahirana n'abandi baturanye, kubakira abatishoboye badafite aho kuba mu gikorwa cya RDF Outreach Campaign. Mu rwego rw'Umurenge wa Tare umuganda ukaba wabereye mu mudugudu wa Kiminazi, Akagali Gasarenda, aho umuhanda uhuza uyu mudugudu n'abaturage bo mu Murenge wa Uwinkingi wari warangiritse cyane bitewe n'imvura, muri iki gikorwa cy'umuganda witabiriwe n'Umunyamabanga Nshigwabikorwa w'Umurenge wa Tare, Madamu MWIBONERE Dative, Umuyobozi wa Police IP NZEYIMANA Emmanuel, Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Murenge wa Tare, ndetse n'abakozi b'Umurenge bifatanije n'abaturage basaga 150 bo muri uyu mudugudu bari bitabiriye umuganda, basiga umuhanda ari nyabagendwa kuko ibinyabiziga ntibyari bikibasha kuwunyuramo.

Nyuma y'umuganda Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Tare Madamu MWIBONERE Dative yatanze ubutumwa ku bitabiriye umuganda butandukanye. Harimo gutanga ubwisungane mu kwivuza bw'umwaka wa 2018/2019, kwicungira umutekano binyuze mu marondo hanatagwa amakuru ku gihe igihe cyose hari icyo babona gishobora guhangabanya umutekano, kuzitabira igikorwa cyo kwibuka nk'umwihariko w'umurenge wa Tare, Uwinkingi, Kitabi na Kibirizi igikorwa cyo kwibuka Abatutsi bahoze batuye icyahoze ari Komine MUDASOMWA bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa giteganijwe tariki 3 Kamena, 2018 kikabera ku rwibutso rwa THE MATA mu Kagali ka Nyamigina guhera I saa tatu za mugitondo (9h00).

Share Button