Ibi ni ibyavuzwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe UWAMAHORO Bonaventure mu kwizihiza umunsi w'Umwana w'Umunyafurika, gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana kuri uyu wa gatanu tariki ya 22/06/2016 mu murenge wa Kamegeri.

Uyu munsi witabiriwe n'abayobozi n'abakozi batandukanye ku karere, mu murenge no mu tugari, hamwe na SOS Gikongoro, Compassion international. Mu ijambo ry'Umuyobozi w'Akarere yagarutse k'uburenganzira bw'abana aho yagize ati " Bana mufite uburenganzira bwo kwiga neza no kugira isuku ku mwambaro wanyu no ku mubiri". Yasabye ababyeyi gukomeza kohereza abana mu marerero babaha ibyibanze bibafasha mu rwego rwo kubarinda kugwingira.

Mu biganiro byatanzwe byibanze kuri gahunda mbonezamikurire y'abana bato no ku burenganzira bw'umwana, gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana ndetse no ku mateka y'uyu munsi aho usanzwe wizihizwa tariki ya 16/6 za buri mwaka.

Umuyobozi w'Akarere ari kumwe n'abandi bafashe umwanya wo guha abana amata ndetse no kuremera amarerero aho bayahaye ibikoresho byibanze n'ibiribwa bizayafasha gukomeza gukora neza. Abana basubije ibibazo byabajijwe bahawe ibihembo birimo ibikapu, amakayi, amakaramu na Biscuits.

Hatanzwe kandi ikiganiro ku burenganzira bw'umwana, gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana cyatanzwe na'umugenzuzi w'umurimo mu karere ka Nyamagabe MUTESAYIRE Gloriose, aho yasabye abana gukunda kwiga kuko ari uburenganzira bwabo kandi bakumvira, ababyeyi basabwe kwirinda gushora abana mu mirimo mibi kuko hari aho bikigaragara n'abakoresha basabwa kubyamagana kandi bibutswa n'ibihano biganywa n'amabwiriza ya Minisitiri w'Umurimo no 01/2017 yo ku wa 17/11/2017 yerekeye gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana.

Ibi birori byaranzwe nanone n'Akarasisi k'Abanyeshuri ba SOS Gikongoro, Compassion international, EP BWAMA, GS KIZI na GS Rususa; imivugo, udukino n'imbyino.

Share Button