Uyu munsi tariki ya 23/06/2018 mu murenge wa Musange habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994, Umuhango watangiriye ku mugezi wa Mwogo habereye umuhango wo gushyira indabo hibukwa abatutsi bajugunywe mu mugezi wa Mwogo , umuhango wakomereje ku rwibutso rwa Musange .

Kwibuka bikaba byaranzwe n'Indirimbo zo kwibuka, ikiganiro ku mateka ya jenoside cyatanzwe n'umukozi w'Akarere ka Nyamagabe Gabriel Irakarama, ubuhamya bw'uwarokokeye i Musange Odette kayitesi, ijambo ry' uhagarariye imiryango yaburiye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Musange Karemera Ildephonse.,Ijambo ry'uhagarariye IBUKA mu Karere ka NYAMAGABE. Umushyitsi mukuru akaba n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe UWAMAHORO Bonavanture, mu Ijambo rye yasabye abari aho kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside abasaba kwimakaza Ndi Umunyarwanda mu rwego rwo kurushaho gushyigikira Ubumwe n'Ubwiyunge.

Akaba yanagarutse ku butwari bw'ingabo zari iza FPR Inkotanyi (RPA) zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uruhare ntagereranywa zagize mu guhagarika Jenoside. Akaba yihanganishije kandi ababuriye ababo i Musange bazize Jenoside yakorewe abatutsi. Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe yagaragaje ko nubwo urwibutso rwa MUSANGE rumaze igihe rwubakwa ko umwaka utaha igihe hazaba hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 25, ruzashyingurwamo kuko imirimo yo kurangiza ku rwubaka izaba yarangiye. Akaba kandi yagarutse ku manza za gacaca zitararangira aho Umurenge wa MUSANGE ariwo ufite nyinshi, yizeza ko kwibuka Ubutaka imanza zose zizaba zararangijwe. Yarangije ijambo rye ashimira abaje kwifatanya n'abaturage b'Umurenge wa MUSANGE ndetse n'Akarere ka Nyamagabe muri rusange, asaba ababuriye ababo i Musange muri jenoside yakorewe abatutsi kwibuka biyubaka

Share Button