Kuri uyu wa 29/6/2018, Akarere ka Nyamagabe kibutse ku nshuro ya 24 abari abakozi b'icyahoze ari perefegitura ya Gikongoro.

Uyu muhango wabimburiwe n'urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ku biro by'akarere rugasorezwa ku rwibutso rwa Murambi .

Aho i Murambi hashyizweho indabo ku mva zishyinguye imibiri y'abazize jenoside kandi babibuka banabasengera.

Nyuma y'igikorwa cyari gitegenyijwe i Murambi abakozi, abafatanyabikorwa n'inshuti za Nyamagabe bagarutse ku biro by'akarere arinaho imhango yakmereje.

Ku karere ahubatse urwibutso hariho n'amazina 103 y'abashoboye kumenyekana bari abakozi ba Perefegitura Gikongoro naho hashyizwe indabo nk'ikimenyetso cyo kwibuka abo bavandimwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ku karere niho hakomereje ibiganiro byari biteganyijwe.

Ikiganiro cya mbere cyatanzwe na Mbonimana Silas uvuka muri Nyamagabe, yongeye kugaragaza ibiranga Jenoside yakorewe Abatutsi n'akamaro ko kubungabunga ibimenyetso.

Muri disikuru ye yagarutse ku buryo Jenoside itegurwa uko ishyirwa mu bikorwa maze agaragaza ko Gikongoro yo yabayemo Jenoside kuva muri myaka ya 1960-maze rurangiza iba iyo 1994.

Hakurikiyeho ubuhamya bwa Gasana Ildephonse wagaragaje ko Jenoside yateguwe atari impanuka.

Mu ijambo rye umuyobozi w'akarere Bonaventure Uwamahoro yongeye kugaya bikomeye abari abayobozi b'ikitwaga Gikongoro bagiye bigisha,bagashyigikira amacakubiri kugeza no kuri Jenoside maze asaba abitabiriye bose kwanga ikibi no kukirwanya bivuye inyuma bagashyigikira amahoro yo nzira y'amajyambere twese twifuza kandi duharanira.

Nyuma y'imihango abakozi b'akarere baremeye abarokotse Jenoside batatu buri wese yahawe inka n'intama ,ndetse n'ibikoresho byo kuzitaho harimo imiti yo kuzuhagira,iy'inzoka ,umunyu wo kurigata n'ipombo yo kuzifuragira.

Share Button