Kimwe n'ahandi mu gihugu hose uyu wa 4/7/2018 ni umunsi ngaruka mwaka wo kwibohora.

Uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 24 mu mirenge yose igize akarere ka Nyamagabe.

By'umwihariko,mu murenge wa Gasaka ari naho wizihirijwe ku rwego rw'Akarere,wizihirijwe kuri stade ya Nyagisenyi ahahuriye abatuye utugali twa Nyamugali na Remera.

Abaturage bakaba bifatanyije n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Kabayiza Lambert arikumwe na visi Perezida w'inama njyanama Ngezenubwo Mathias,umuyobozi w'ingabo mu karere Majoro Mugabo Emmanuel,umuyobozi w'Inkeragutabara mu karere Majoro Peter Nkurunziza, umuyobozi wa Police mu karere Supt.Bacondo Issa,uharariye Niss mu karere Munyankindi J.Baptiste n'ukuriye Immigration Jules Karangwa.

Ibirori byaranzwe n'Akarasisi kakozwe n'abanyeshuli bo mu mashuli abanza n'ayisumbuye, amashyirahamwe y'abikorera,n'amakampanyi akorera mu mugi wa Nyamagabe.

Byaranzwei kandi n'indirimbo n'imivugo byose byarataga ubutwari bw'ingabo zari iza FPR zitanze uko zishoboye kugirango zibohore igihugu n'abaturage bicwaga bazira akarengane.

Mu ijambo rye uharariye ingabo mu karere Majoro Mugabo Emmanuel yagarutse ku mpamvu yatumye ingabo za APR zifata inzira y'urugamba ko kwari uguca akarengane ,gutonesha ,irondakoko byari byarimakajwe n'ubuyobozi bw'u Rwanda bwakomezaga kugendera kuri politike mbi ya gikoloni yo gutanya abanyarwanda maze yongera kugaruka ku nsanganyamatsiko igira iti:Twararurwanye ahasigaye ni ahanyu.

Mukomeze mubungabunge ibyiza twagezeho mu nabyongere mu bwinshi no mu bwiza tuzarage iki gihugu kiza abazadukomokaho.

Naho umuyobozi w'Akarere wungirije,yongeye gushimangira uruhare rw'urubyiruko mu kubaka igihugu kiza birinda ibiyobya bwenge,bagendera ku ndanga gaciro na kirazira biranga umunyarwanda,kandi basigasira ibyiza twigejejeho.

Ijambo nyamukuru ry'umunsi ryari irya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aho abaturage barikukiranye kuri television yari yateguriwe uwo munsi.

Umunsi wasojwe n'umupira w'amaguru wahuje utugali twa Remera na Nyamugali aho batsindanye igitego kimwe cya Nyamagali k'ubusa bwa Remera.

Share Button