Kuri uyu wa mbere tariki ya 9/7/2018, nibwo yatangiye igikorwa kizamara icyumweru cyo gufasha abatishoboye bo mu karere ka Nyamagabe bafite ikibazo cy’uburwayi bw’ishaza bwendaga kubaviramo ubuhumyi, ku bufatanye n’ibitaro bya Kabgayi.

Iki gikorwa cyabereye mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Kigeme, kitabiriwe cyane dore ko hiyandikishije abantu basaga 300 bose bafite uburwayi bw’ishaza.

Abiyandikisha bafashwa kubijyanye no kugera ku Bitaro bya Kabgayi aho bavurirwa, ndetse bakanacumbikirwa kugira ngo bakomeze bakurikiranwe kugeza basubijwe mu ngo zabo.

Miss Iradukunda Elsa aganira na Umuseke yavuze ko bimushimisha cyane kubona hari abantu bavuzwa bagakira yabigizemo uruhare.

Ati “Nta kintu nishimira nko kubona umuntu aseka yishimye nabigizemo uruhare, nahawe umugisha nanjye nta cyambuza kubera umugisha abandi. Ibi nakoze nibyo nshoboye mfite ubushobozi burenzeho nafasha n’abandi benshi.”

Umukuru w’ibitaro bya Kigeme ahabereye icyo gikorwa Nzakorimana Ephraim yashimye cyane nyampinga Iradukunda Elsa kuba yabafashije akabegereza abahanga mu buvuzi bw’amaso.

Ati “Miss Rwanda turamushimira cyane nubwo twari dufite Serivise z’ubuvuzi bw’amaso byageraga aho kubagwa tukabohereza ku Bitaro bya Kaminuza cyangwa Kabgayi kuko nta mu ‘specialist’ twe dufite gusa turashima Miss wabatuzaniye iwacu.”

Iki gikorwa cyo gufasha, Miss Elsa yagitangiye umwaka ushize wa 2017 ubwo yari Miss Rwanda. Icyo gihe yagitangiriye mu ntara y’Iburengerazuba ari nayo yiyamamaje ahagarariye.

Umwaka ushize, ikigo gitoresha kikanakurikirana ibikorwa bya Miss Rwanda kivuga ko Iradukunda afatanyije n’ibitaro bitandukanye yafashije abantu bagera kuri 200 kwivuza indwara zari zarabananiye kwivuza.

Kubera umusaruro mwiza ibi bikorwa byo gufasha byatanze, yiyemeze kubikomeza n’uyu mwaka n’ubwo yatanze ikamba.

Kuri uyu wa kane afatanyije n’inzobere zo mu bitaro by’amaso bya Kabgayi aho bamaze iminsi bakorerai Nyamagabe ku bitaro bya Kigeme basuwe na Guverineri Mureshyankwano

Guverineri Mureshyankwano yashimye iki gikorwa kuko yanasanze hari abamaze gukira, avuga ko bifasha abaturage bari barabuze ubushobozi bwo kugera i Kabgayi kuko babasanze hafi yabo.

Ati “mbikuye ku mutima ndashimira cyane Miss Rwanda 2017 wagiteguye n’abandi bari kubimufashamo.”

Guverineri Mureshyankwano yifuza ko iki gikorwa cyakomereza n’ahandi muri iyi Ntara kandi nabo bazashyiraho uruhare rwabo nk’Intara.

Kuvura abaturage ishaza muri aka gace byateguwe na Miss Elsa birasozwa kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Nyakanya nyuma y’icyumweru bitangiye.

Share Button