Uyu munsi kuwa 26/07/2018 mu Karere ka Nyamagabe habereye uruzinduko rwa Komisiyo y'Abasenateri bashinzwe gukurikirana imibereho y'abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma, iyi komisiyo yari igizwe na Hon Senateri Musabeyezu Narcisse, Hon Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascene, Hon Senateri Mukakarisa Jeanne d'Arc, Hon Senateri Mukankusi Perrine, Hon Senateri Kalimba Zephrine.

 

Iyi komisiyo yakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Uwamahoro Bonaventure, wari kumwe na Vice Mayor FED, DPC, NISS, Dasso Coordinator, Vice President wa Njyanama n'abandi. Iyi komisiyo yagejejweho ibikorwa byakorewe abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma ndetse n'ibiteganijwe, muri rusange hakaba hakiri byinshi byo gukora kugirango iki cyiciro kirusheho kwitabwaho kugirango barusheho kugira imibereho myiza: kujyana abana mu ishuri, kwitabira gahunda z'irangamimerere, kubona ubwisungane mu kwivuza, kuhona aho kuba n'ibindi bikorwa bagomba kugezwaho binyuze muri gahunda nziza Leta yashyizeho zo kuzamura imibereho myiza y'Abaturage.

Nyuma yo kuganira basuye abaturage basigajwe inyuma n'amateka batuye mu Murenge wa Gasaka, Akagari ka Nyabivumu baganira n'abaturage bareba imibereho yabo ndetse babagezaho n'ibyifuzo byatuma barushaho kugira imibereho myiza.

 

Muri rusange batanze inama ku b'ubuyobozi y'uko iki cyiciro gikwiye kwitabwaho kurusha uko byakorwaga mbere kugirango babashe gushyikira abandi banyarwanda mu mibereho yabo ya buri munsi hakibandwa cyane mu kubigisha no guhindura imyumvire ku mibereho yabo.

Share Button