None Kuwa 26/7/2018 mu murenge Wa Cyanika, ku kibuga cy'umupira cya Cyanika ku bufatanye bw'Akarere ka Nyamagabe , CNF, CDJP, TROCAIRE n' IKIRARO CY'ITERAMBERE hamwe n'abaturage bo mu murenge wa Cyanika mu gikorwa cyo kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose ku nsanganyamatsiko igira iti "TWAMAGANYE IHOHOTERWA IRYO ARIRYO RYOSE RISHINGIYE KU GITSINA DUTANGA AMAKURU KU GIHE KANDI TWITA KUBARIKOREWE " umuhango ukaba wabimburiwe n'urugendo rwo kurwanya ihohoterwa rwatangiriye ku Biro by'umurenge wa Cyanika rwerekeza ku kibuga.

Hatanzwe kandi ubuhamya ku miryango yabanaga nabi nyuma yo guhabwa inyigisho ikaba yarahindutse.

Uyu muhango kandi witabiriwe n' abayobozi batandukanye harimo Padiri Nayigiziki Joseph Umuyobozi wa komisiyo y'ubutabera n'Amahoro Akaba n'Umuyobozi wa Caritas Gikongoro, Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'Abagore(CNF) mu karere ka Nyamagabe Madamu, Nyirantagorama Marie Therese hamwe n'abagize komite ya CNF ku Karere.

Hari kandi umukozi w'Urwego rw'iighugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB ) ukorera muri Isange one stop center ku Kigeme wanatanze ikiganiro cyo kurwanya ihohoterwa aho yasobanuye amoko y'ihohoterwa ndetse n'ingamba zo kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose. Umukozi wa MAJ Byukusenge Irene nawe yatanze ikiganiro ku mategeko ahana abakora ihohoterwa.

Umushyitsi mukuru yari umuyobozi wa Police mu karere ka Nyamagabe Sup. Issa Bacondo wakanguriye abaturage gufatanya na Police mu rwego rwo kurwanya icyahungabanya umutekano,kurwanya ihohoterwa mu ngo kuko ariyo ntandaro y'amakimbirane , abizeza kurwanya icyateza umutekano muke.

Share Button