Iyi miryango yashyikirijwe inzu zifite agaciro ka miliyoni 36 Frw

Ikigo cy'igihugu cy'Iterambere, RDB, kuri uyu wa Gatanu cyashyikirije inzu zifite agaciro ka miliyoni 36 Frw, imiryango 10 yimuwe mu nkengero za Pariki rya Nyungwe, mu Murenge wa Kitabi ho mu Karere ka Nyamagabe.

Ibirori byitabiriwe na Guverineri w'Intara y'amajyepfo n'abandi bashyitsi benshi

Muri uyu muhango Akarere ka Nyamagabe kifatanyije n'umuyobozi w'intara y'Amajyepfo madamu Mureshyankwano Marie Rose ari nawe mushyitsi mukuru; umuyobozi wungirije wa RDB ku rwego rw'igihugu;umuyobozi wa police mu karere ka Nyamagabe; umuyobozi w'ingabo mu wungirije mu karere ka Nyamagabe na Huye muri batayo 35Bn afande Robert Murindangabo n'abandi bashyitsi hamwe n'abaturage batuye Kitabi

Ni inzu zigezweho zifite ibikoni, ubwiherero, ibigega bifata amazi n'ibindi, zahawe imiryango 10 igizwe n'abantu 48, bari batuye mu nkengero za Pariki ya Nyungwe, bakagira uruhare mu bikorwa biyangiza birimo guhiga, gutema, gutwika ibiti n'ibindi.

Iki gikorwa kiri mu by'ingenzi RDB yateguye bibanziriza umuhango wo kwita izina abana b'ingagi, kizaba ku wa 7 Nzeri uyu mwaka.

Mukandoli Domitille, umwe mu baturage bashikirijwe inzu, yashimiye RDB, avuga ko uretse kuba bungutse ahantu heza ho gutura, bizanabarinda ibibazo baterwaga no kuba mu nkengero z'ishyamba rya Nyungwe.

Ati "Twabaga impande y'ishyamba rya Nyungwe ariko aha ni heza cyane narahishimiye. Aho twabaga mu ishyamba rya Nyungwe, twarahingaga inyamaswa zikatwonera."

Aba baturage bahuriza ku kuba barahoraga bahangayitse bashyinjwa kugira uruhare mu kwangiza Nyungwe.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubukerarugendo no kubungabunga Pariki muri RDB, Belise Kariza, yavuze ko izo nzu bahawe zubatswe mu mafaranga ava mu bikorwa by'ubukerarugendo bya Pariki.

Ati "Nk'ubutumwa ni ukwereka abatuye mu nkengero z'ishyamba rya Pariki ko ibagirira akamaro. Nk'ubu iyo tudashobora kubungabunga pariki nk'uko twabikoze neza, izi nzu ntabwo twari kubasha kuzigeraho. Ubutumwa twabaha ni ugukomeza kubungabunga Pariki kuko ibagirira akamaro, ikanakagirira igihugu."

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, yasabye abaturage kwita ku bikorwa bashyikirijwe kandi bakanagendera kure ibikorwa byo kwangiza pariki ya Nyungwe.

Ati "Ubwo rero navuga ngo RDB idufashije gukemura ibibazo bibiri, icy'abaturage bashobora kwishora mu bikorwa byo kwangiza pariki ya Nyungwe tukabungabunga ibidukikije ariko nanone idufashije kugira ngo abaturage bacu babone amacumbi meza asobanutse, bave muri ntuye nabi. Ku bufatanye na RDB ;imiryango irimo ikaba yanagenewe ibikoresho byiganjemo isuku na matora kuri buri muryango.

Share Button