uyu munsi tariki ya 28/7/2018 mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyamagabe hakozwe umuganda usoza ukwezi kwa Nyakanga.

Umuganda wibanze ku kubakira amacumbi imiryango itishoboye. Ku rwego rw'Akarere wabereye mu mudugudu wa Nkomero, Akagari ka Nyamigina, Umurenge wa Tare ahari kubakwa inzu zagenewe imiryango itishoboye. Muri iki gikorwa Umushyitsi mukuru yari Umuyobozi w'Akarere bwana Uwamahoro Bonaventure wari kumwe n'abaturage b'Umurenge wa Tare. Nyuma y'Umuganda Umuyobozi w'Akarere yaganirije abaturage maze aboneraho umwanya wo kubagezaho ubutumwa bujyanye no kwiteza imbere, kwizihiza umunsi w'umuganura uzaba kuwa 03/08/2018 n'ubutumwa bujyanye no kuringaniza urubyaro.

Umuganda nk'uwo kandi wanabereye mu murenge wa Gasaka, akagari a Nyabivumu , umudugudu wa Gasharu aho umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'imibereho myiza Mujawayezu Prisca, arikumwe na Majoro Mugabo Gaston, na DASSO Coordinator ku rwego rw'Akarere Bwana NSABIMANA Joseph n'abajyanama 3 bo muri Njyanama y'Akarere batuye mu murenge wa Gasaka bakaba bifatanije n'abaturage kubakira inzu yabatishoboye.

Mu murenge wa Cyanika umuganda rusange ku rwego rw'umurenge wabereye mu kagari ka Nyanzoga ahi wibanze ku gutinda amateme no guharura imihanda.

Mu murenge wa Kitabi hakozwe umuganda usoza ukwezi kwa Nyakanga ,ibikorwa byibanzweho bikaba ari ukubakira abatagira amacumbi bikorwa muri gahunda ya RDF COP .

Muri Kamegeri umuganda wibanze mu kubakira abatishoboye.

Mu murenge wa Gatare abaturage bakoze umuganda bafasha mu bikorwa byo kubaka amazu yo muri RDF COP. Mu mudugudu wa Rwamakara mu kagari ka Gatare abaturage batwaye n' amabuye yo kubaka igikoni kwa Musabyimana Pierre.

Murenge wa Musange mu muganda usoza ukwezi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w 'Umurenge wa Musange yifatanyije n'Abaturage bo mu Kagari ka Jenda mu kubakira Mukanyangezi Christine, wagizweho ingaruka n'ibiza muri gahunda ya RDF COP. Hakaba habumbwe amatafari 249, hazamurwa inzu, hitabiriye abagabo 163, abagore 27.

Mu Umurenge wa kibilizi, mu tugali twose ndetse n'imidugudu igize umurenge hakozwe umuganda rusange usoza ukwezi umuganda wibanze kubakira imiryango isembera. Umuganda witabiriwe ku buryo bushimishije, nyuma y'umuganda hakozwe inama ku isuku n'isukura ku bufatanye na Water Aid hamwe na komite z'isuku muri buri mudugudu .

Share Button