Kuri iki cyumweru taliki ya 29/07/2018 muri G.S Kigeme A  hari kubera umuhango wo kwizihiza yubile y'imyaka 50 iri shuri rimaze ribonye izuba.

Abashyitsi bakuru muri uyu muhango ni Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe Bwana UWAMAHORO Bonaventure, Madame MUJAWAYEZU Prisca Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ry'Imibereho Myiza y'abaturage,  Nyiricyubahiro musenyeri umushumba wa diyosezi ya Kigeme EAR Assiel  MUSABYIMANA. VP w'Inama Njyanama Bwana NGEZENUBWO Mathias n'abandi. Iri shuri riherereye mu Karere ka Nyamagabe mu murenge wa Gasaka ryatangiye mu mwaka wa 1965 iyi Yubile ikaba imaze imyaka 3 itegurwa. rifite amashami 5 ( y'ubumenyi n'ikiciro rusange).

Mu bikwiye kwishimirwa rimaze kugeraho harimo umubare munini wabanyeshuri (3293) bamaze kurisohokamo kandi bakaba baratsindaga neza, inyubako igeretse ifite ibyumba 6 by'amashuri yigirwamo yubatswe ku bufatanya n'ababyeyi,... ubu rifite abanyeshuri 872 n'abarezi 35.

Share Button