Aya ni amagambo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yavugiye mu muhango wo gusezera kuri World Vision,umushinga w’Abanyamerika washubije ubumuntu abaturage b’Akarere ka Nyamagabe bagera ku bihumbi 100 mu gihe k’imyaka 19 uyu mushinga umaze ukorera muri ako karere.

Ibirori byo kuwusezeraho byabaye kuri uyu wa 29/8/2018  kuri stade ya Nyagisenyi byitabirwa n’abantu b’ingeri zose barimo :umuyobozi w’intara y’Amajyepfo,umuyobzi w’Akarere  ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure,Nyiricyubahiro Musenyeli wa EAR Kigeme abafatanyabikorwa ba World Vision,ndetse n’abaterankunga b’uyu mushinga bavuye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ziyobowe na Pasitori David.

Uyu mushinga wafashije abaturage bo mu mirenge ya Gasaka,Tare na Kamegeli ,gukorera mu matsinda bizigamira duke bahurije hamwe kandi biga no kudukoresha k’uburyo bubyara inyungu.

Mu bikorwa World Vision yafashijemo abaturage harimo kubabonera amacumbi,kubarihira ubwisungane mu kwivuza,kurihira abana amashuli, kubaha ibikoresho by’ibanze byo ku ishuli cg mu ngo no kubaha amatungo .

Hitawe kandi ku kubahugura no kubahuriza hamwe mu matsinda ahuriye ku gikorwa ,nkuko babigaragaje bamurika ibikorwa by’amatsinda byiganjemo iby’ubukorikori,ubuhinzi n’ubworozi.

World Vision yubatse kandi ibikorwa remezo: amavomero,ibigo nderabuzima amarero,n’amasomero…

Nkuko byagarutsweho n’abafashe ijambo bose ibikorwa bya World Vision biri muri gahunda ya Leta yo guha abaturage imibereho myiza.

Bagaragaje ko yahaye abafatanyabikorwa bayo umusingi utajegajega w’iterambere rirambye igisigaye kiba ari ugusigasira ibyagezweho babyongera kandi intego ari ukudasubira inyuma ndetse nabo bihatira gufasha abandi bari mu ubukene.

Bakaba barifuje ariko ko itabajya kure cyane kuko hari byinshi bakiyikeneho inkunga y’ibitekerezo.

Abayobozi bakaba barifurije World Vision imigisha n’amahoro no gukomeza kurangwa n’urukundo aho izakorera hose.

Share Button