Kuri uyu wa 5/9/2018,Sekereteri wa Leta muri minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage ;madame Alvera Mukabaramba yagiriye uruzinduko rw'akazi mu karere ka Nyamagabe.

Muri uru ruzinduko rwe madame Mukabaramba yabanje gusura isoko ryo mu mugi wa Nyamagabe ryadindiye kandi ryari riri mu mihigo y'Akarere,aho yahuriye n'intumwa z'aba Rweyemezamirimo zaryubakaga maze bungurana ibitekerezo ku cyakorwa ngo rirangire.

Kuri iki kibazo ba Rwiyemezamirimo bamubwiye ko bagiye gusubukura imirimo yabo kuko inzitizi zabadindizaga zimaze kuvaho maze bamwizeza kwihutisha imirimo kugirango iki kibazo cyo kutagira isoko kirangire burundu.

Nyuma madame sekereteri wa Leta yakomereje uruzinduko rwe ku karere aho yagiranye inama n'abagize nkomite Nyobozi y'Akarere,abagize biro ya jyanama,abaperezida ba komisiyo ya Jyanama,abagize inama y'umutekano itaguye,abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirengen'abayobozi b'abashami ku karere.

Mu nama yabo madame Mukabaramba yagarutse ku kamaro ko gukorera hamwe kandi hanozwa imikorere n'imikoranire y'inzego kugirango Akarere ka Nyamagabe gashobore kwisubiza umwanya kahoranye mu mihigo y'uturere.

Aha tuributsa ko madame Mukabaramba ariwe Mboni y'Akarere ka Nyamagabe muri Guverinema. Uruzinduko rwe rukaba rugamije kurebera hamwe n'abayobozi baka karere uko karushaho gutera imbere no guteza imbere abaturage bako.

Uru ruzinduko rukaba rubaye urwa kabili madame Mukabaramba agiriye muri aka karere mugihe kitarenze ukwezi kumwe.

Share Button