Kuri uyu wa11/9/2018 mu cyumba k'inama Njyanama y'Akarreka Nyamagabe habereye inama yahuje Intumwa za Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi Minecofine n'abacuruza ibikomoka ku mata bo muri ako karere, ku rwego rw akarere Ancilla Karangwayire niwe wari uharariye ubuyobozi bw'akarere Ikibazo nyamukuru iyi nama yagombaga gusuzuma n'icyo kumenya uko umusaruro w'amata uboneka mu karere ukoreshwa aha hakaba hakenewe imibare nyayo kandi ifatika y'ingano y'amata aboneka muri Nyamagabe n'uburyo yacuruzwa yongerewe agaciro akabyarira aborozi inyungu ifatika. Nyuma yo kungurana ibitekerezo,abitabiriye inama bagaragarijweko hari amahirwe menshi abategereje ariko batabyaza umusaruro ufatika.Uretse amakusanyirizo bafatanyije bashobora kuba uruganda rw'amata aho kuyavana I Nyanza kuko imibare igaragaza ko Nyamagabe na Nyaruguru bafite inka zihagije bakagira n'umukamo utubutse k'uburyo uruganda barushatse barubona. Kandi babwiwe ko bafashe iya mbere Leta yabunganira kugeza ku kigero cya 60/100.

Bongeye gushishikarizwa gukorera mu makoperative kandi bakirinda gukorera mu kajagari basabwa kujya bagira amasezerano n'amakusanyirizo n'aborozi kuko aborozi bagaragaje impungenge ko bahomba igihe umukamo wabaye mwinshi ikusanyirizo ntirishobore kwakira umukamo wose. Basabwe no kwegera abafatanya bikorwa nk'amadini ,cyangwa ibigo by'abihaye Imana kugirango babafashe kubaka inganda z'amata kuko ababigerageje basanze batapfa guhomba .

Share Button