Nyamugali ,Gasaka,Nyamagabe , kuri uyu wa 13/9/2018,abakozi bo mu ishami ry’ubuzima ku karere ka Nyamagabe,bari hamwe n’abakozi b’umushinga Water Aid aribo Jeannette Murekatete na Rukundo Gilbert ucunga  uwo mushinga  n’ushinzwe isuku n’isukura mu mashuli, b’umurenge wa Gasaka ndetse n’abakozi b’ikigo nderabuzima cya Nyamagabe baramukiye mu gikorwa cyo kugenzura isuku muri uwo mugi.

 

Bakaba basuye amatsinda 2 y’isuku n’isukura bakorera mu murenge wa Gasaka.

Itsinda rya Twuzuzanye basuye rikorera mu kagali ka Nyamugali umudugudu wa  Nyarusange rigizwe n’abanyamuryango 100 abagore 94 n’abagabo 6 bakaba bemeza ko isuku ari inkingi y’ubuzima bwiza n’iterambere rirambye.Iri tsinda rimaze no kwiyubakira ubushobozi aho bamaze gukusanya mafaranga asaga ibihumbi 72.000frw.Iri tsinda rikaba rishishikariza n’abandi kugira isuku kuko babitiye ubumenyi n’ubushobozi bakaba barahawe n’infashanyigisho na WATER AID Rwanda. Basuye kandi itsinda urumuri ryo muri Nyamugali/umudugudu wa Nyamugali  naryo rigizwe n’abanyamuryango 100 nabo bishakamo ibisubizo bamaze gukusanya amafaranga ibihumbi 18.800 frw.

Ayo matsinda yombi bakora isuku mu mazu, bagurirana za matola zo kuryamira,bavugurura ubwiherero kandi bafashanya bakurikije icyo buri muryango wagaragaje ko ukeneye.Uretse igikorwa cy’isuku n’isukura abanyamuryango baragurizanya, bakabitsa, kandi bakanaguza muri banki.

Nkuko ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Gasaka abitangaza, aya matsinda ni ingirakamaro ashobora kwizimira agamije kuziyishyurira ubwishingizi mu kwivuza akaba asanga ari ayo gushigikirwa.

Share Button