Nyuma y’umuganda rusange wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29/9/2018, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo Ushinzwe Ingufu n’Amazi, Kamayirese Germaine, yasabye abaturage kubyaza umusaruro uburyo bashyiriweho bwo kubafasha kubona amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba mu ngo, binyuze mu nguzanyo begerejwe mu Mirenge Sacco.

Umuganda rusange w’ukwezi kwa cyenda 2018 ku rwego rw’Akarere ka Nyamagabe wabereye mu murenge wa Mugano, aho witabiriwe na Minister Kamayirese Germaine, umuyobozi w’ishami ry’Ubutegetsi n’abakozi mu karere ka Nyamagabe Nkunzi Celestin wari uhagarariye umuyobozi w’ako karere wari mu mwiherero I Gabiro, hari kandi n’abahagarariye inzego z’umutekano, abakozi b’akarere n’umurenge wa Mugano.

Ubwo yari mu Karere ka Nyamagabe kuri uyu wa Gatandatu, nyuma yo kwifatanya n’abaturage bo mu Murenge wa Mugano mu muganda, Kamayirese yabwiye abatuye aka Karere ko nubwo bose amashanyarazi y’umuyoboro mugari atarabageraho, hari amahirwe babyaza umusaruro.

Yagize ati “Hari amashanyarazi aturuka muri za nsinga mubona; ukurikije aho ageze ntabwo arabageraho kuko ari kure ku birometero biri hejuru ya 30 ariko hari n’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba. Izuba ni Imana yariduhaye natwe dukwiye kuribyaza umusaruro.”

“Mwari musanzwe mujya muri banki bakabaha inguzanyo bakabishyuza inyungu ingana hafi na 24% kugira ngo mukore imishinga itandukanye irimo ubucuruzi n’iyindi, ariko kuri ubu Leta y’u Rwanda yashyize amafaranga kuri za Sacco kugira ngo muyafate ku nyungu ntoya ya 7.5% kugira ngo mubashe kwigurira imirasire y’izuba.”

Bamwe mu baturage bagaraje ko banyotewe no kubona amashanyarazi kuko yabafasha byinshi mu iterambere ryabo.

Nsabimana Janvier yagize ati “Turacyacana peteroli mu gatadowa kuko nta mashanyarazi aratugeraho; ni ukuvuga ngo abana bacu ntibabona uko basubiramo masomo.”

“Iyo nguzanyo batuzanyiye tugiye kureba uko twayifashisha mu kubona amashayarazi kuko turayakeneye cyane kandi numvise ari byiza kuko inyungu nayo ari ntoya.”

Umuriro w’amashanyarazi mu Karere ka Nyamagabe uri ku kigereranyo cya 22.4%. Mu Murenge wa Mugano nta muyoboro w’amashanyarazi urahagera.

Share Button