Ibyo ni ibyagaragajwe mu nama nyungurana bitekerezo yateranye kuri uyu wa kane tariki ya 04/10/2018 mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Nyamagabe, ku bufatanye n'inzego zitandukanye igamije gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana no guhugurwa ku mabwiriza yo gushyiraho komite zishinzwe gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana guhera ku rwego rw'Akarere kugeza ku rwego rw'umudugudu

Inama yitabiriwe na Komite yo gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana ku rwego rw'Akarere, Komite Nyobozi y'inama y'Igihugu y'Urubyiruko, abayobozi b'imirenge, Uhagarariye ihuriro ry'urubyiruko rwavuye mu bigo ngororamuco, Umubyeyi uhagarariye ihuriro ry'ababyeyi bafite abantu bari mu bigo ngororamuco cg ababivuyemo ku rwego rw'Akarere, SOS, Compassion Internationale, Save the Children, Hope and Home for Children, Never Again Rwanda, Youth volonteers mu Karere, Uhagarariye Urubyiruko rwo mu madini mu Karere, Uhagariye urugaga rw'Urubyiruko mu karere, Umuhuzabikorwa wa Yego Center Nyamagabe, abakozi ba NCC mu karere, Abakozi bashinzwe uburezi mu mirenge, Abakozi bashinzwe imibereho myiza mu mirenge, Abahuzabikorwa b'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko mu mirenge n' Abahagariye inshuti z'umuryango mu mirenge.

Inama yafunguwe ku mugaragaro n'Umuyobozi w'Akarere, Bwana UWAMAHORO Bonanventure, asaba abayitabiriye gufatanya guca burundu imirimo mibi ikoreshwa abana, kuko abana ari icyizere cy'u Rwanda kandi bitashoboka badahawe uburere bubakwiye kuko hari abata ishuri bakajya gukoreshwa mu ngo, mu birombe by'amabuye, mu mirima y'icyayi, kwikorera imizigo, kuzerera.... bituma uburenganzira bwabo bw'ibanze butubahirizwa.

Yibukije abitabiriye kandi ko umuntu wese ukoresha umwana imirimo mibi atazihanganirwa kuko azahanishwa ibihano biteganywa n'amategeko kandi asaba ubufatanye bw'inzego zose.

Abitabiriye bahawe ikiganiro ku mabwiriza yo gukumira imirimo mibi ikoreshwa abana no gushyiraho komite zibishinzwe kuva ku rwego rw'Akarere kugera ku rwego rw'Umugudu nk'uko biteganywa n'amabwiriza ya Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, cyatanzwe n'Umugenzuzi w'Umurimo Madame MUTESAYIRE Gloriose.

Imirenge yasabwe kuba yatanze urutonde rw'abagize Komite ku rwego rw' Umurenge, Utugari n'Imidugudu bitarenze ku wa 10/10/2018, iyo raporo ikaba yagejejwe ku Karere.

Abari mu nama bafashe imyanzuro ikurikira:

Imirenge izahita ihugura Utugari n'Imidugudu ku mabwiriza yo gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana; Kujya hatangwa raporo ya buri kwezi ku byakozwe mu gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana. Gukomeza gukora ubugenzuzi n'ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana mu nzego zose no mu miryango kugira ngo bicike.

Share Button