None Ku wa 4/10/2018 mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Nyamagabe ( Hope house) habereye igikorwa cyo gusinya imihigo y'urubyiruko 2018-2019 ndetse hanatangazwa uko imirenge yarushanyijwe mu kwesa imihigo y'umwaka wa 2017-2018.

Iki gikorwa cyayobowe n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe Bwana Uwamahoro Bonaventure . Hari kandi Abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge yose igize akarere ka nyamagabe, abayobozi b'inama y'igihugu y'urubyiruko mu karere no mu mirenge,abayobozi b'amashami ku Karere,abahagarariye PSF, abashinzwe uburezi mu mirenge SEOs, abashinzwe imibereho myiza mu mirenge n'abandi bafatanyabikorwa b'urubyiruko batandukanye.

Mu ijambo rye Umuyobozi w'Akarere yashimiye urubyiruko ku ruhare bagira mu iterambere ry'Akarere maze abasaba gukomeza kwesa imihigo bahize. Yabasabye kandi gutera intambwe ku bukangurambaga bakora bikajya no mu bikorwa byinshi bifatika byubaka Igihugu.

Yasabye abitabiriye kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana ndetse bahabwa ubutumwa bwo gushyiraho komite zo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa aba kuva Ku karere kugera Ku mudugudu.

Umuyobozi w'Akarere kandi yahaye ibikombe imirenge itatu yesheje imihigo y'urubyiruko mu mwaka wa 2017-2018 aho umurenge wa Buruhukiro wahize indi , uwa kabiri uba Mushubi naho uwa gatatu uba Gasaka

Share Button