Kuri uyu wa 4/10/018 umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe yasuye umurenge wa Mbazi .

Uru ruzinduko bwana Uwamahoro Bonaventure yakoreye muri uyu murenge rwari rugamije kungurana ibitekerezo n'abaturage ku bibazo bimwe na bimwe bibangamiye abatuye uwo murenge.

Ikibazo cyaje ku ikubitiro n'icyo umutekano. iki cyanagarutsweho cyane n'umuyobozi wa police station ya Musange waragaje ko ufite umutekano wenyine abandi batawufite ntacyo waba ufite kuko abaturanyi ubwabo bawukubuza ati:ibyiza n'uko buri wese yaba koko ijisho rya mugenzi we buri wese akamenya uko undi yaraye kandi yaramutse.

Hagarutswe kandi ku bujura bwigize ndanze bugaragara mu murenge aha umuyobozi w'Akarere yagarutse ku kamaro ko kurara irondo no gutabarana.

Agaragaza ko uyu muco mwiza wagombye kugaruka kandi ugakurikizwa.

Ntihagire uzimiza itungo ngo rihere ,cyangwa ngo yibwe mu murima kandi irondo rihari ryagombye no kuba rikora. Yasabye abaturage kubaha irondo no kuritera inkunga kuko arinabo rifitiya akamaro gakomeye.

Umuyobozi w'Akarere yagarutse no ku muco mubi ukigaragara mu murenge wa Mbazi,ahakigaragara ibikorwa bibi n'amagambo atari meza ahembera ingengabitekerezo ya jenoside asaba ababa bakitwara nabi cyangwa batekereza batyo kubireka kuko nta mwanya bigifite muri iki gihugu .

Yagarutse kandi ku isuku aho abaturage bamwe bakibana n'amatungo mu nzu. Asaba abayobozi b'utugali guha igihe ntarengwa abo bakibana n'amatungo mu nzu kugirango babe barangije kuyubakira ibiraro.

Naho abaturage bo bagaragaje ko babiterwa no gutinya abajura maze Umuyobozi atsindagira ko ari ngombwa rero kurara no gupanga amarondo akora neza .

Yasoje uruzinduko rwe yizeza abaturage kubasura mu tugali kugirango abafashe guhindura imyumvire n'imyitwarire ndetse no kubana kivandimwe.

Share Button