Kuri uyu wa gatanu tariki 5 Ukwakira 2018, mu karere ka Nyamagabe hizihijwe umunsi mpuzamahanga wa mwarimu. Ku rwego rw'akarere uyu munsi wijihirijwe mu murenge wa Mushubi.

Muri ibyo birori bw'akataraboneka, umushyitsi mukuru yari Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe bwana Uwamahoro Bonaventure , hari kandi umuyobozi w'ishami ry'Uburezi mu karere ka Nyamagabe Nteziryayo Andre, Uhagarariye police AIP Daniel Niyibizi, abanyamadini bahagarariye barimo Padiri Alexandre Rurangwa ushinzwe amashuri gatolika mu murenge wa Mushubi, Abahagarariye amadini ya ADEPER, EAR,... Abarimu Bose ndetse nabanyeshuri.

Umuhango watangijwe n'indirimbo yubahiriza igihugu hakurikiraho ibiganiro bitandukanye bijyanye n'uyu munsi.

Muri ibi birori hahembwe kandi umwarimu wabaye indashyikirwa mu karere ka Nyamagabe witwa Nsengumukiza Aloys wigisha muri GS Mushubi akaba yahembwe Tablet, Radiyo na certificate. Hahembwe kandi umwarimu w'indashyikirwa mu murenge bwana Jonas Harerimana wigisha muri Ecole secondaire Mushubi yahembwe computer Laptop. Abandi babaye aba mbere Ku rwego rw'ibigo bahembwe radiyo na certificate.

Umuyobozi w'Akarere yatanze impanuro asaba abarezi kuba umusemburo witerambere rirambye.

Mu murenge wa Gasaka hizihijwe umunsi mpuzamahanga wa mwalimu. Uyu munsi munsi mukuru wabanjirijwe n'imikino y'umupira w'amaguru ( football ) ndetse n'uw'amaboko ( volleyball) Ku bagabo

n'abagore.

 

uyu munsi mukuru witabiriwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Mme MUJAWAYEZU Prisca wari kumwe n'abahagarariye inzego z'umutekano(Army, Police na Dasso). hatanzwe n'ikiganiro cyatanzwe n'umukozi wa koperative Umwalimu SACCO.

Kuri uyu munsi kandi hanahembwe abarimu b'indashyikirwa batowe kuri buri kigo hamwe n'uwabaye indashyikirwa Ku rwego rw'umurenge.

Mu murenge wa Kaduha umunsi wa mwarimu wizihijwe aho Abanyeshuri bahagarariye abandi, Abarezi, Abayobozi b'ibigo by'amashuri abanza n'ayisumbuye, Inzego z'umutekano abahagarariye amadini bitabiriye. Uwo munsi mpuzamahanga wa mwarimu wabanjirijwe n'umukino wa volleyball wahuje Abarezi n'Abanyeshuri ba GS Kaduha. Hahembwe uwitwa Nsekanabandi Lameck umwarimu wigisha mu kigo cya ES Kaduha witwaye neza .

Mu murenge waNkomane naho bizihije umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu .Ibirori byitabitiwe n'abarezi bose bo mu murenge wa Nkomane umushyitsi mukuru akaba yari umunyamabanga nshingwabikorwa w'uwo murenge UWAMAHORO Philbert.

Ibirori byaranzwe n'ibiganiro bitandukanye byagarutse kugushimira uruhare rwa Mwarimu mu kubaka igihugu binyuze mu burezi bufite ireme ndetse no kuba intangatugero mu baturanyi be.Muruyu muhango hahembwe umwarimu wabaye indashyikirwa kuri buri kigo ahabwa icyemezo cy'ishimwe ndetse n'umwarimu wabaye indashyikirwa ku rwego rw'umurenge washyikirijwe igihembo cya Mudasobwa laptop yagenewe na REB.

Mu murenge wa Tare nabo bizihijwe umunsi mukuru w'umwarimu witabiriwe na ES w'umurenge wa Tare ari kumwe na Commanda wa Police station ya Tare AIP Kagiraneza Placide ,Lt Colonel Safari Alphonse ukuriye ingabo mu murenge wa Tare washimiye abarimu ku bw'umurimo bakora w'intagereranywa kandi abasaba gukunda igihugu batanga uburezi bufite ireme.

Mu murenge wa Musebeya bizihije umunsi mukuru wa Mwarimu. Uyu munsi watangijwe n'Umukino wa Volley ball wahuje abigisha primaire n'abigisha secondaire. Hatsinda secondaire.

Bahuriye kandi mu cyumba mberabyombi cy'Umurenge ahatangiwe ibiganiro bitandukanye ahashimwe ibyo Leta y'u Rwanda ikora ngo abarimu batere imbere. Hatanzwe n'ibyifuzo byo kurushaho guteza imbere uburezi.

Share Button