Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29/04/2014, muri Hotel le Petit Prince yo mu Karere ka Huye habereye umuhango wo gushyira ahagaragara umushinga wo guteza imbere imbere abaturage (Energie Verte et Elevage ( EVE/RWANDA) bafashwa kubaka biogas n'amashyiga ya kijyambere; guteza imbere imikoranire n'ibigo by'imari ( Umurenge SACCO) no gufasha imiryango itishoboye kubona amatungo magufi.

Umushinga EVE/RWANDA uzakorera mu Turere dutatu ( Nyamagabe, Nyanza na Huye) uzashyirwa mu bikorwa n'Urugaga IMBARAGA uje ukenewe kuko uzafatikanya na Leta mu kongerera abaturage ingufu zo kubaka BIOGAS yunganira Leta ho 50% ku ngwate ishyirwa mu Murenge SACCO abaturage bakaba babona inguzanyo kuko binyujijwe muri MININFRA/EWSA abaturage bishyurirwaga 300,000frw kugaciro ka BIOGAS kuri buri rugo. Uyu mushinga kandi ufite ubudasa bw'uko ugiye gutangiza ubwishingizi mu bworozi. Haranateganywa gushyigikira abaveterineri bikorera babahugura mu buvuzi bugezweho bw'amatungo, babaha ibikoresho n'imiti by'ibanze kandi bakanaborohereza kubona inguzanyo za Moto zizajya zituma bagera kuborozi igihe babakeneye. Muri uyu mushinga Ubuvuzi bw'Amatungo butagira Umupaka (Veterinaire Sans Frontiers (VSF-Belgique) n'urugaga IMBARAGA bafite uruhare rw'Abunganizi mu gutegura ( Planning) kuruta gushyira mu bikorwa( Implementation) bityo rero ni ngombwa ubufatanye n'abandi bafatanyabikorwa ( EWSA, MIFOTRA, MINAGRI) ubuyobozi bw'inzego z'ibanze, agence ( SNV), n'indi miryngo nterankunga (NGO).

Mu ijambo rye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo yavuze ko iki gitekerezo ari ingenzi cyo kwegereza serivisi z'ubworozi abaturage; yashimiye uburyo bukomatanyije (Integrated approach) bugiye gukoreshwa (ubuhinzi,ubworozi, ubuzima, gukorana n'ibigo by'imari ( SACCO); yanagarutse kuzakangurira cyane abafatanyabikorwa ibikorwa by'umushinga(Ownership) kuko aribyo bizatuma abandi baza kutwigiraho. Yanijeje ubufatanye kugira ngo uzagere ku ntego zawo.

Gashema Jean Claude

Umunyamabanga uhoraho wa JADF/Nyamagabe

Share Button