Kuri uyu wa gatatu tariki ya 30/04/2014 I saa 14h20 ku biro by'Umurenge wa Tare habaye inama yahuje Abakozi b'Umurenge kuva ku rwego rw'Akagari kugeza ku rwego rw'Umurenge, Abayobozi b'ibigo by'amashuri, Polisi, Abayobozi ku rwego rw'Umudugudu, Abahagarariye amabanki, Abahagarariye amadini, Inkeragutabara, Intore zo kurugerero, Abayobozi b'ibigo nderabuzima ndetse n'ibindi bigo. Abitabiriye inama bari baturutse mu Mirenge ikurikira Tare, Uwinkingi, Kibirizi na Kitabi. Iyi nama yari iyobowe n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe bwana Mugisha Philbert.

Umuyobozi w'Akarere yagaragarije abitabiriye inama ko ntagikuba cyacitse gusa abwira abaturage ibimaze iminsi bivugwa cyane cyane kubakorana n'Umwanzi.

Abari mu nama baganiriye baza gusanga uwitwa umwanzi ari umuntu wese utumva cyangwa wigomeka kuri gahunda za Leta, Undi muntu witwa Umwanzi ni Umuntu wese wahunze igihugu bitewe n'ibyaha yagikozemo, Undi muntu witwa umwanzi ni umuntu wese upfobya cyangwa uhakana Jenocide.

Umuyobozi w' Akarere ka Nyamagabe yagaragaje inzira zose Umwanzi akunda kunyuramo ngo ahungabanye ibyo tumaze kugeraho, aha yatanze urugero rwa KIZITO MIHIGO, ndetse nabagenzi be dore ko inkuru imaze iminsi ariyo nkuru inyura ku maradiyo ndetse no mubitangazamakuru. Byagaragaye ko Umwanzi akoresha amayeri menshi aho abereka ko bazahabwa imirimo itandukanye, Yasabye buri wese gusubiza amaso inyuma akareba aho twavuye, aho tugeze(ibyo tumaze kugeraho by'Umwihariko mu mibereho myiza, Umutekano, Ubutabera,Imiyoborere myiza, ndetse nibiteganywa gukorwa. Yakanguriye uwitabiriye inama wese nk'umuyobozi gufasha abaturage mu bikorwa bibaganisha ku iterambere aho guta umwanya atekereza ibitubaka igihugu.

Yibukije buri muyobozi kumenya aho abaturage ayobora bari ndetse nibyo barimo kuko dukunda gukoresha ijambo ngo kanaka simubona ngo buriya yagiye" gupagasa" bityo nyuma ugasanga abo twita ngo bagiye gupagasa baragiye gukora ibidafitiye igihugu akamaro. Kuri iyi ngingo yagaragaje akamaro ko kuzuza ikayi y'abinjira n'abasohoka bityo hakabaho ubufatanye hagati ya CPCs, Nyobozi y'Umudugudu, Akagari, Inkeragutabara . Yabwiye abitabiriye inama ko bikunze kugaragara ko urubyiruko arirwo rufata iyambere mu kwishora mu bikorwa by'Umwanzi asaba buri wese kubigira ibye akabegera kuko aribo mizero y'igihugu. Natwe nk'abayobozi tugomba kwisuzuma tukareba niba natwe turi kugendera mu murongo nyawo, ubereye abo tuyobora kandi ubaganisha ku iterambere.

Major BURINGABO John yagaragaje ko ushaka guhungabanya umutekano w'igihugu ko atazabigeraho kuberako n'amahanga atanga urugero ku ngabo z'u Rwanda. Ndetse kubera uburyo twamaze kuwunywa ingabo z'U Rwanda ziriyambanzwa mu bihugu byabuze umutekano ngo zibigoboke.

Abari munama banzuye ko ari ugukaza amarondo, guhanahana amakuru ahantu hose humvikanye ibikorwa bihungabanya umutekano kandi ku gihe.

Inkuru dukesha Ubuyobozi bw'Umurenge wa Tare.

Share Button