Kuri uyu wa 7 GICURASI 2014, urubyiruko ko rwo mu Murenge wa MUSANGE mu karere ka Nyamagabe rwahuriye hamwe mu cyumba cy' inama cy' Umurenge, mu rwego rwo kunoza ibikorwa biteganyijwe mu kwezi k' urubyiruko.

Umuhuzabikorwa w' inama y'Igihugu y' urubyiruko mu Murenge wa MUSANGE BwanaNTAWIGIRA Abel yagize ati" haracyari urugendo rureru rwokumvisha urubyiruko ko ari umuntu wese uri hagati y' imyaka 18 na 35 y' amavuko kuko abenshi biyumvishako urubyiruko ari umuntu wese atarashinga urugo (gushaka) cyangwa se ugendera ku ibitekerezo by' ababyeyi"; yakomeje agaragaza bimwe mu bikorwa bateganya kuzakora muri ukwezi k' urubyiruko harimo: gushishikariza urubyiruko kwitabira ubwisungane mu kwivuza, kuremera abajene babiri muri buri Kagari batishoboye, gushishikariza urubyiruko gahunda za Leta, kuremera abajene babiri mu Murenge bafite ubumuga, gukora koperative y' abatwara moto mu Murenga wa Musange.

Muri iyi nama Umunyamabanga Nshingwabiko w' Umurenge wa MUSANGE yatangiye ashimira anagaragariza urubyiruko ubufatanya n' inkunga Akarere ka NYAMAGABE kabagejejeho aho urubyiruko rumaze gushinga cooperative HORA KU ISONGA MUSANGE ifite urunganda rwenga ibinyobwa bikomoka ku bitoki n' inanase; mu ijambo rye yakomeje asaba urubyiruko kwitabira no gukunda umurimo, kwigirira icyizere, kwirinda ibiyobyabwenge n'imyitwarire idahwitse anabasaba gukomeza gukunda Igihugu. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge yashoje yereka urubyiruko ko uku kwezi k'urubyiruko kuje kubongerera ingufu mu byo bakora no kubatoza indangaciro nyarwanda kuko urubyiruko ari umusingi w' iterambere ry' Igihugu.

Malachie SIBOMANA Imboni ya ICT MUSANGE

Share Button