Aya ni amagambo yagarutsweho n’Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyamagabe Madamu MUJAWAYEZU Prisca ubwo yatangizaga amahugurwa yateguwe n’Akarere ku bufatanye n’umuryango wa SAVE THE CHILDREN na UNICEF. Ayo mahugurwa yahuje abakozi b’akarere n’ab’imirenge bagira aho bahurira n’ibikorwa byo kwita ku mwana no kumurinda ihohoterwa yahuje kandi abafatanyabikorwa bakora ibikorwa bijyanye no kwita ku mwana no kumurinda ihohoterwa hamwe n’inshuti z’umuryango zihagarariye abandi ku rwego rw’umurenge mu mirennge itandatu ari yo: KIBIRIZI, TARE ,KAMEGERI, GASAKA, KADUHA, CYANIKA.

Muri aya mahugurwa hatanzwe ibiganiro bitandukanye byose biganisha ku burenganzira bw’umwana no kwerekana ibikorwa by’umuryango SAVE THE CHILDREN. Aha kandi hagarutswe ku nshingano n’akamaro k’inshuti z’umuryango mu gukemura ibibazo by’imiryango no kwita ku burenganzira bw’umwana.

 

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage atangiza amahugurwa yagarutse ku guhitamo kw’abanyarwanda afatiye urugero kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME aho yagize ati: “Abayobozi n’inshuti z’umuryango tugomba kurangwa no kureba kure twita ku bana b’u Rwanda rw’ejo, tugashyigikira ubumwe bw’abanyarwanda tubigisha indangagaciro na kirazira kandi tukarangwa no kubazwa ibyo dukora dushyigikira ibyiza twagezeho.”

Uyu muyobozi kandi yibukije abari mu mahugurwa insanganyamatsiko y’uyu mwaka y’umunsi mpuzamahanga w’imiryango igira iti:”Umugoroba w’ababyeyi inzira yo kugira Umuryango ubereye u Rwanda.” Yanagarutse kandi ku nsanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga ku burenganzira bw’umwana igira iti:”Twubake u Rwanda rw’ejo turinda ibyagezweho mu kurengera umwana.”

Nyuma y’amahugurwa abayitabiriye bafashe imyanzuro ikurikira: Guhuza Inshuti z’umuryango na komite zishinzwe gukemura ibibazo by’imiryango ku rwego rw’Akagari n’Umurenge, gushyigikira uburyo raporo zitangwa n’inshuti z’umuryango zagera ku nzego zose bireba by’umwihariko ku rwego rw’Akarere, gukora inama y’abafatanyabikorwa muri gahunda yo kurengera umwana byibura rimwe mu gihembwe, guteza imbere umuco w’ubushakashatsi bujyanye n’ibikorwa byo kurengera umwana.

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Nyamagabe yasoje ashimira inshuti z’umuryango ku kazi keza zikora ko kurengera abana anashima umusaruro w’ibikorwa by’umushinga SAVE THE CHILDREN ishyira mu bikorwa mu Karere ka Nyamagabe.

 

IRAKARAMA Gabriel

YSC OFFICER

Share Button