Army week ni igikorwa ingabo z’U Rwanda zifatanyamo n’inzego za Leta zitandukanye mu bikorwa biganisha  mu  iterambere muri rusange harimo ubuvuzi, kubaka no gusana ibikorwaremezo, ubuhinzi, kubungabunga ibidukikije, kubakira abatishoboye n’ibindi.

 

 

Ingabo zifatanije n’Abaturage bari gutora ibyonnyi mu gishanga cya Mushishito.

 

Mu murenge wa Kibilizi, ibikorwa bya Army week byibanze mu kurwanya ibyonnyi (FAW) byari byaragaragaye mu bigori mu gishanga cya Muzirantwago na Mushishito. Muri Mushishoto, ibyonnyi byarwanyijwe ku buso bungana na 23ha, naho mu gishanga cya Muzirantwago, ibyonnyi byarwanyijwe kuri 10ha, harwanyijwe kandi ibyonnyi mu masaka mu Mudugudu wa Gakoma kuri ha 2.

 Ibikorwa bya Army Week mu Murenge wa Kibilizi kandi birikwibanda mu gufasha abatishoboye kubona aho kuba, hakaba hamaze gukorwa imiganda itandukanye. Hafashijwe MUKARWEMERA Anathalie guhomerwa inzu bityo bituma abona aho kuba kuberako yari atuye mu kazu kabi kenda guhirima. Umukecuru witwa NYIRAMPAYIMANA Daphrose wacitse kw’icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi, Ku bufatanye n’Umurenge wa Kibilizi n’ingabo yafashijwe gukinga inzu ye.

Ibi bikorwa bikaba bikomeje muri uwo murenge, hakorwa ubwubatsi, ubuhinzi n’ibindi.

NDUWAYEZU Gaspard

Imboni ya ICT mu Murenge wa Kibilizi

Share Button