Kuri uyu wa 28/5/2017 mu Karere ka Nyamagabe habayeho igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. By’umwihariko hibutswe abana n’abagore bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ibi bikaba byabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Nyamagabe. Ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Kamegeri kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu munsi, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe MUGISHA Philbert yakanguriye abaturage kugira uruhare rugaragara mu kwigisha umuco w’amahoro barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kuba imboni aho batuye bashyigikira ibyiza abanyarwanda bagejejweho n’ubuyobozi bwiza. Ati:”Ba mutima w’urugo bakwiye gukomeza kugira uruhare rugaragara barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside banigisha abana babo haba mu mashuri no mu ngo ububi bwa Jenoside kugira ngo itazongera kubaho ukundi, ibyo bikagendana no gushyigikira ibyiza twagezeho n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME”.

SEBAGABO Simoni wavuze mu izina ry’imiryango ifite ababo bashyinguye ku rwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kamegeri yagarutse ku mateka mabi y’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari batuye i Kamegeri aho yibanze ku ibibwa ry’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Cyahoze ari Gikongoro by’umwihariko muri Kamegeri. Uwatanze ubuhamya ni MUKAMVURIYE Eugenie wavuze inzira y’inzitane yaciyemo abe bakicwa akarokorwa n’ingabo zahoze ari iza FPR INKOTANYI.

Aha yagarutse ku ruhare rw’abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 aho bakingiye ikibaba abicanyi bakanubaka ibibuga by’umupira i Murambi hejuru y’Abatutsi bari bahahungiye. Muri uyu muhango kandi habayeho igikorwa cyo kugabira inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi witwa NSANZINEZA Bosco.

 

Iyi nka yatanzwe ku bufatanye bw’Umurenge wa Kamegeri n’Ikigonderabuzima cya Nyarusiza. Abagize CNF bo mu Murenge wa Kamegeri nabo baremeye incike zarokotse jenoside yakorewe abatutsi uduseke tubiri tutabashije kumenya ikirimo gusa bo bavuga ko ari uburyo kwerekana ko ari ba mutima w’urugo b’ukuri biyemeje kwirinda ikibi no guharanira iteka icyateza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda Inkuru ya Gabriel IRAKARAMA Umukozi ushinzwe Urubyiruko Umuco na Siporo mu Karere ka Nyamagabe.

Share Button