Uyu munsi, taliki ya 2 Kamena 2017, mu Mudugudu wa Cyabute Akagari ka Suti, Umurenge wa Mugano ho mu Karere ka Nyamagabe habereye igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro amashanyarazi akomoka ku zuba yahawe ingo mirongo icyenda n' eshatu (93) zose zigize uyu Mudugudu binyuze muri gahunda y' icumweru Police y' u rwanda ifatanyamo n' abaturage ibikorwa bitandukanye by' iterambere (Police Week).

Uyu muhango witabiriwe n' abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi wungirije Uhagarariye Police ku rwego rw' Igihugu, DIGP MARIZAMUNDA Juvenal, Umuyobozi w' Akarere ka Nyamamagabe MUGISHA Philbert, Abahagarariye Police mu Ntara y' Amajyepfo, mu Karere ka Nyamagabe, abahagarariye ingabo n' abandi banyacyubahiro batandukanye.

Iki gikorwa cyabimburiwe n' Umuganda, aho abayobozi, ingabo na Police bafatanije n' abaturage bakoze umuhanda ureshya n' ikirometero kimwe na metero magana abiri (1.2 Km) mu Mudugudu wa cyabute.

Nyuma y' umuganda, hakurikiyeho gutaha ku mugaragaro amazu agera kuri 93 yose yo muri uyu Mudugudu yahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y' izuba, igikorwa cyakozwe na Police y' Igihugu (Rwanda National Police : RNP), umushyitsi mukuru ari nawe watashye aya mashanyarazi akaba umuyobozi wa Police wungirije DIGP MARIZAMUNDA Juvenal.

Mu ijambo rye, Umuyobozi wa Police wungirije yabwiye abitabiriye ko gahunda nk' iyi yabaye hirya no hino hatandukanye mu Rwanda ariko kikaba ari kimwe mu bikorwa by' iterambere bahisemo kugeza ku baturage. Uru rumuri rero ruzafasha abaruhawe muri byinshi dore ko banashobora kongera umuriro mu materefone yabo bitabaye ngombwa ko birirwa bayabunza hirya no hino bashaka umuriro maze akazanabafasha mu gucunga umutekano wabo. Yagize ati : " ariko ntimugire ngo umutekano urangirira kuri ibi, akubwo tuzagira umutekano wuzuye ubwo Umunyarwanda wese azaba ntacyo yifuza. Aho atifuza inzu, umuhanda, amashuri, amazi, amashanyarazi, n' ibindi. Rero haracyari urugendo rurerure ni nayo mpamvu haba hakenewe ubufasha n' ubufatanye bwa buri wese. "

Umuyobozi w' Akarere nawe yabwiye abitabirire uyu muhango ko n' ab'ahandi hatari muri uyu mudugudu bashonje bahishiwe kuko amasezerano na REG ndetse no kwishyurwa byamaze gukorwa kuburyo Imirenge 3 : Musange, Mugano na Nkomane yari isigaye itaragezwaho amashanyarazi mu Karere ka Nyamagabe mu minsi mike (muri uku kwezi kwa Kamena) izaba yatangiye kugezwamo amashanyarazi. Ibi byishimiwe n' abaturage cyane dore ko nta muriro w' amashanyarazi Umurenge ufite kandi nyamara hari insinga z' amashanyarazi ziwunyura hejuru zigemura umuriro ahandi.

Bamwe mu bagenerwabikorwa bahawe amashanyarazi batanze ubuhamya bw' ukuntu ubuzima bwabo bwatangiye guhinduka mu gihe gito bamaze bahawe aya mashanyarazi aho bavuze ko basezereye gucana udutadowa n' amabuji n'izindi muri zari zigiye kuzabamena amaso, abana babo bakaba babona uko basubira mu masomo yabo nimugoroba, byongereye itumanaho kuko babona uko bongera umuriro mu matelefone yabo n' ibindi kandi ko bizeye ko bizakomeza kubateza imbere mu mibereho yabo.

Abaturage bishimiye cyane Leta y' ubumwe bw' Abanyarwanda iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y' U Rwanda KAGAME Paul yo itekereza ku baturage bayo ndetse by' umwihariko cyane cyane bamwe bigaragara ko badindiye muri gahunda z' imibereho myiza, iterambere n' amajyambere n' ibindi bikorwa remezo ku bw' impamvu zinyuranye z' amateka y' u Rwanda, ibi babigaragaje mu magambo no mu mbyino byabo aho banacinyanye akadiho n' abayobozi.

Inkuru ikozwe na KURUNDENGERE Aimable, ICT FP mu Murenge wa Mugano

Share Button