Iyo ni insanganyamatsiko y'icyumweru cyahariwe ubutaka mu gihugu hose

Icyo cyumweru ,I Nyamagabe cyatangiye kuri uyu wa 12/6/2017.

Kigamije kongera ubukangurambaga kuri service zitangwa n'urwego rwo gushyingura impapuro mpamo z'ubutaka aho abaturage bajyaga bajya ku Ntara none ubu barazibona hafi yabo.Iyo uje kwaka service mu biro by'ubutaka wujuje ibisabwa urabitahana.



Nkuko twabitangarijwe n'umwe mubakozi bashinzwe iyo service ku karere ka Nyamagabe Jean Maurice Turikumwe ,kugeza magingo aya abaturage baritabira ku bwinshi kandi bishimiye iyo service yabegerejwe.

Kuko icyo gikorwa kizamara icyumweru akarere kakaba gakomeje gukangurira abaturage bako gutunganya ibyerekeye kwandukuza ubutaka butakiri ubwabo,kubuhererekanya bikurikije amategeko,hamijwe gukemura burundu no kwirinda amakimbirane yabuturukaho.

Koko rero nkuko bisanzwe bigaragara ibibazo byinshi byakirwa ku karere, cyangwa mu nkiko usanga ibyinshi byerekeye amasambu cyangwa imanza ziyaturukaho zikeneye kurangizwa.

Nyuma y'iki gikorwa haba hitezwe ko ibyo bibazo twavuze haruguru bizagabanuka cyangwa bigakemuka burundu kuko buri wese uzaba afite icyemezo cy'ubutaka bumwanditse azaba arinawe nyirabwo bidasubirwaho.

Iyi gahunda rero ikaba ije ari igisubizo kubari bafitanye amakimbirane kandi ikaba n'igisubizo mu kuyakumira.

Share Button