Icyumweru cy'ubukangurambaga bugamije gusobanurira abaturage serivisi z'ubutaka, amategeko atandukanye agenga imicungire n'imikoreshereze y'ubutaka mu Rwanda kimenyerewe ku izina rya "Land week" cyabereye mu Karere ka Nyamagabe kuva kuwa 12 Kamena 2017 gisozwa kuwa 16 Kamena 2017 cyasigiye akanyamuneza n'ibyishimo abaturage batandukanye mu Karere ka Nyamagabe. Ubwo iki cyumweru cyatangizwaga ku mugaragaro mu Murenge wa Gasaka, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu yasobanuye inyungu zo kwandikisha ubutaka no kubufata neza asaba abaturage kubyaza umusaruro iki cyumweru dore ko serivisi z'ubutaka bazasaba biteganijwe ko bazajya bazibona mu masaha make batagombye gutegereza iminsi.

Umubitsi w'Impapurompamo z'ubutaka mu Ntara y'Amajyepfo hamwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu batangiza "Land week". Abaturage basaba serivisi z'ubutaka bahita bakorerwa n'ibyangombwa by'ubutaka. Umubitsi w'Impapurompamo z'ubutaka mu Ntara y'Amajyepfo wari witabiriye iki gikorwa akaba n'Umushyitsi mukuru mu kiganiro yatanze yibukije insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti: "Gukoresha neza ubutaka bukwanditseho uruhare rwawe mu iterambere rirambye". Yasobanuriye abaturage ko kwandikisha ubutaka bwabo bagatunga ibyangombwa byabwo bibaha umutekano usesuye ku mutungo wabo bityo bibutswa no kwandikisha impinduka zose zibaye ku butaka. Aha yaboneyeho umwanya wo gusobanura ibisabwa byose kuri buri serivisi irebana n'ubutaka, asaba buri wese kwegeranya inyandiko za ngombwa agahabwa serivisi yifuza. Nyuma y'ibisobanuro n'ibisubizo ku bibazo bitandukanye bibazaga, abaturage basabwe kugana ibiro by'Akarere bagahabwa serivisi z'ubutaka bifuza mu masaha make kuko Ibiro by'Umubitsi w'Impapurompamo z'ubutaka mu Ntara byimukiye mu Karere muri iki cyumweru cyose. Abaturage batandukanye bihutiye kuzuza ibisabwa bagana ibiro by'Akarere ka Nyamagabe aho hari hashyizweho ibiro byihariye byakira abashaka serivisi z'ubutaka. Ni muri urwo rwego abasaga 650 icyumweru cyasize batanze inyandiko zisaba ibyangombwa by'ubutaka aho abarenga 340 bahise bakorerwa ibyangombwa by'ubutaka byabo abandi bakaba bakomeje gukorerwa ibyabo ku buryo nabo basezeranijwe kubibona mu gihe kitarenze iminsi itatu. Bamwe mu baturage bitabiriye iki cyumweru basazwe n'ibyishimo byo kuba babashije gutunga ibyangombwa by'ubutaka nyuma y'igihe kinini bari bamaze barabuze umwanya wo kubishaka. Babjijwe impamvu batabishakaga na mbere hose kandi izi serivisi zisanzwe zitangwa, bavuze ko akenshi na kensi bitorohera abaguze cyangwa bahawe ubutaka ariko abo baguze nabo bakaba batagituye hafi bityo iki cyumweru cyabafashije kubegeranya baza icyarimwe kuko bari biteguye guhabwa serivisi ndetse bagatahana n'ibyangombwa byabo. Ibi kandi bishimangirwa n'abandi baturage cyane cyane abafite ubutaka mu Karere ka Nyamagabe ariko bakaba bafite imirimo mu tundi Turere ku buryo bitari biboroheye kuza gutanga ibisabwa nyuma bakazagaruka kwakira ibyangombwa by'ubutaka byabo birangiye. Muri rusange icyumweru cyarangiye abaturage babyishimiye ndetse bamwe bagaragaza ko bifuza ko ubutaha iminsi yagenewe iki gikorwa yakongerwa kugira ngo n'uwari ugishakisha ibisabwa byose atazajya acikanwa. Kuri iki cyifuzo abaturage bijejwe ko abujuje ibisabwa bazakomeza kwakirwa bityo bagahabwa serivisi bifuza mu minsi itarambiranye. Yanditswe na TURIKUMWE Jean Maurice, Umukozi ushinzwe Ipimwa ry'Ubutaka na GIS.

Share Button