Kuri uyu wa kabiri tariki ya 22/6/2017 mu Karere ka Nyamagabe habaye igikorwa cyo Kwibuka abari abakozi b'icyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; Icyo gikorwa cyabereye ku Biro by'Akarere ka Nyamagabe, ahatangiriye urugendo rwo kwibuka rwahereye ku biro by'akarere rugana ku rwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Murambi .

Hari abagize Komite Nyobozi y'Akarere abakuriye Inzego z'umutekano mu Karere (Army,Police, RCS),n'abakozi bakorera mu karere mu bigo bitandukanye byo mu Karere ;

Ubutumwa bwatanzwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Mugisha Philbert bwagarutse Ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside by'umwihariko Abakozi aho yasabye abitabiriye kurangwa no gukora akazi bashinzwe neza hagamijwe inyungu z'igihugu kandi bashyigikira ibyiza u Rwanda rwagezeho.

Muri icyo gikorwa cyo Kwibuka hamuritswe ku mugaragaro Ikimenyetso cy'urwibutso cyubatswe ku biro by'Akarere ka Nyamagabe.

Ubwanditsi

Share Button