yanganyije na AS Kigali ibitego 2-2, ikipe y’abanyamujyi ihita isezererwa ityo maze iyo y’i Nyamagabe na yo iba ikoze amateka yo kugera muri ½ bwa mbere mu mateka yayo.

Amagaju FC asezereye AS Kigali banganya ibitego 3-3 mu mikino yombi, ariko iyo kipe y’inyamagabe ibasha kuba ari yo ikomeza kuko ari yo yashoboye gutsindira hanze ibitego byinshi, dore ko mu mukino ubanza wabereye i Nyagisenyi amakipe yombi yanganyije igitego 1-1.

Muri uyu mukino wo kwishyura, ibitego byose byawubonetsemo uko ari 4 byatsinzwe mu gice cya mbere, Shaban Hussein ‘Tchabalala’ w’Amagaju akaba ari we wafunguye amazamu maze icyo gitego kiza kwishyurwa na Sebanani Emmanuel ‘Crespo’. Amani Mugisho yaje gutsindira iyo kipe yo mu Bufundu igitego cya kabiri, ariko Ndahinduka Michel ‘Bugesera’ aza kucyishyura mu mpera z’igice cya mbere.

/

 

 

Amagaju FC mu rusengero, nako mu Rwambariro yahavugiye isengesho

 

Igice cya kabiri AS Kigali ya Eric Nshimiyimana yaje ishaka ibitego byiyongera ku byo yari yatsinze ngo abashe gusezerera Amagaju FC ariko Nduwimana Pablo n’abasore be babasha kwihagaraho barugarira kugeza ku ifirimbi ya nyuma.

Amagaju FC azahura na APR FC yasezereye Bugesera FC iyitsinze ibitego 3-1 mu mukino wo kwishyura, watumye bihita biba ibitego 5-1 mu mikino yombi ayo makmipe yakinye muri ¼ cy’irangiza.

Aya makipe yombi azaba yishakamo imwe izahura na Rayon Sports cyangwa Espoir FC na zo zizahura muri ½ cy’irangiza.

Amagaju FC ni ku nshuro ya mbere agera muri ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, ariko si ku nshuro ya mbere asezerera imwe mu makipe akomeye y’i Kigali, dore ko mu 2016 yasezereye Police FC muri 1/4 ariko agahita asezererwa na AS kigali muri ¼ cy’irangiza.

 

 

 

 

Ibyishimo byari byose ku ikipe y’Amagaju FC ageze muri ½ cy’irangiza ku ncuro ya mbere mu mateka yayo

 

 

AS Kigali yabanje mu kibuga: Nizeyimana Alphonse, Iradukunda Eric ’Radu’, Kayumba Soter (C), Tubane James, Bishira Latif, Nsabimana Eric, Sebanani Emmanuel ’Crespo’, Murengezi Rodrigue, Ndayisaba Hamidou, Ndahinduka Michel na Ntamuhanga Tumaini ’Titi’

 

Amagaju FC yabanje mu kibuga: Yumba Kaite, Ndizeye Innocent, Hakizimana Hussein, Manishimwe Jena de Dieu, Muhawe nayo Gad (GK), Nsengiyumva Djafari, Buregeya Rodrigue, Munezero Dieudonne, Bizimana Noel (C), Amani Mugisho Mukeshe na Shaban Husein ’Chabalala’

 

Abatoza Eric Nshimiyimana na Pablo Nduwimana

 

umukino urimo ishyaka ryinshi ku buryo hazagamo n’amahane ariko byoroheje

 

Kigali ntako itagize ngo ishake ibitego by’ikinyuranyo ariko biranga

 

Uburyo bwaturukaga ku makosa yakorerwaga abakinnyi ba AS Kigali hafi y’urubuga rw’amahina rw’Amagaju yakunze gupfa ubusa

 

Ab’inyuma b’Amagaju FC bakinaga nk’abari kuri misiyo koko

 

Abafana ba AS Kigali n’ubwo bari biyongereye mu mubare bisa n’aho ntacyo bayifashije cyane

 

Ndahinduka Michel yongeye kunyeganyeza inshundura ariko nkeka yari abikumbuye

 

Yumba Kaite, umwe mu bakinnyi bafiye ubunararikinnye mu ikipe y’Amagaju na we yafashije cyane ikipe ye yakiniraga mu kibuga hagati

 

Murengezi Rodrigue na kapiteni we Kayumba Soter bagerageje biranga

 

nta cyuho Amagaju FC yemeraga guha AS Kigali cyane cyane mu minota ya nyuma y’umukino

 

Abatoza ba AS Kigali barangajwe imbere na Eric Nshimiyimana (wambaye umutuku) ntibabyumvaga

 

Shaban Hussein Chabalala wazonze AS Kigali muri iyi mikino yombi

 

Ibyishimo byari byose ku ikipe y’Amagaju FC ageze muri ½ cy’irangiza ku ncuro ya mbere mu mateka yayo

 

Amagaju FC yashoboye ibitarakorwa n'amakipe menshi mu Rwanda

 Abakinnyi bati:’ntitwahava tutahifotoreje’ - (ni njye ubyivugiye da!!!)

 

Basezereye AS Kigali mu gihe ari yo yabasezereye umwaka ushize. Barayishyuye uretse ko menya ari bo bayikubise ahababaza

 

 Inkuru dukesha ruhagoyacu.com

Share Button