uyu munsi tariki ya 4/7/2017 mu Mudugudu wa Nyamugari Akagari ka Nyamugari Umurenge wa Gasaka kimwe n'ahandi mu midugudu yose igize Akarere ka Nyamagabe twizihije Umunsi mukuru wo kwibohora ku ncuro ya 23;

Ibirori byitabiriwe n'abayobozi butandukanye harimo Nyakubahwa Mugisha Philbert Umuyobozi w'Akarere ari nawe mushyitsi mukuru, V/ Prezida w'Inama Njyanama y'Akarere NGEZENUBWO Mathias V/M FED, V/M AFSO, uhagarariye Ingabo mu Karere Maj MUGABO Emmanuel , Police,NISS, n'abahagarariye amadini n'amatorero.

Ibirori byabimburiwe n'akarasisi k' abaturage byakurikiwe n'amagambo anyuranye yarataga ibigwi by'ingabo z'u Rwanda ndetse n'Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe yagarutse ku bikorwa igihugu cyagezeho ndetse n'Akarere ka Nyamagabe by'umwihariko aho abaturage bagiraga isoni zo kwitwa abo ku Gikongoro ariko ubu bakaba batewe ishema n'Akarere batuyemo.

Yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika udahwema kuzanira ibyiza abanyarwanda

Abaturage bo muri Nyamagabe bizihije umunsi wo Kwibohora bagaragaza imyaka itandukanye bejeje. Iyo myaka irimo ibigori, imyumbati, amashu n'imbuto bayizanye mu birori maze babyina bayishyira hejuru bayerekana.

Bahamya ko bishimira kuba baribohoye, ubuyobozi bwiza bukabigisha guhinga kijyambere none ubu bakaba batakicwa n'inzara.

Ijambo nyamukuru ryabaye irya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika; abaturage bakaba barikurikiranye kuri Telesisiyo aho yari yasuye Akarere ka Nyabihu.

Nyuma habaye umukino w'umupira w'amaguru yahuje ikipe ya RDF niy'Abakozi b'Akarere ka Nyamagabe aho amakipe yombi yanganyije 1-1.

Jados

Share Button