Kuri uyu wa 09 Nzeri 2017, ubwo yari yifatanyije n'abanyeshuri, ababyeyi n'abarimu barerera mu ishuri ryisumbuye Nderabarezi ryitiriwe nyina w'Imana (Teacher Training College Mater Dei Mbuga) kwizihiza Yubile y'imyaka 25 rimaze rifunguye imiryango; Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Celestin Hakizimana, yasabye abarimu kwigisha neza bakarerera u Rwanda kandi bagakunda umurimo bakora kuko iyo bigishije nabi ntibatange uburere baba ntaho bataniye n'abarozi.

Musenyeri Hakizimana yavuze ko imyaka 25 ari myinshi kandi kwizihiza Yubile ari umwanya mwiza wo kureba ibyiza byakozwe n'amakosa yabaye agakosorwa hagamijwe gutegura ejo hazaza heza.

By'umwihariko yagarutse ku murimo wo kurera abwira abarimu ko bakwiye kugira umwihariko wo kwigisha neza kandi bagafatanya n'abayeyi gutanga uburere bwuzuye ku bana.

Ati "TTC Mbuga ni ishuri rirera abazaba abarezi, niyo mpamvu rigomba kwitabwaho kurusha andi mashuri kugira ngo babe koko abarezi birinde kuba abarozi, kuko iyo utareze neza uba uroga, ariko iyo urera neza uba ukiza".

Umuyobozi wa TTC Mater Dei Mbuga, Philippe Murwanashyaka, yavuze ko ishuri ayoboye hari byinshi byiza bishimira ryagezeho kandi biyemeje gukorera ku mihigo, ariko anenga bamwe mu babyeyi batita ku bana babo igihe babohereje ku ishuri bakamera nk'ababajugunye, abasaba guhinduka bagafatanya kurera.

Murwanashyaka ati "Ntabwo ari abayeyi benshi, ari by'umwihariko hano hari ababyeyi batererana abanyeshuri ntibabashakire ibyangombwa byo kwiga ntibabarihire n'amafaranga y'ishuri kandi wagenzura ugasanga atari uko bayabuze ahubwo ari ukutabitaho uko bikwiye. Hari n'ababa bafite ubukene ariko bo bagira umutima wo kurera kuko baraza tukaganira, ariko hari abandi baba bibwira ko kohereza umwana ku ishuri nko kumwikiza".

Bamwe mu bana biga kuri iryo shuri babwiye IGIHE ko hari ubwo koko ababyeyi babo babaterera ntibabiteho igihe bari ku ishuri bakabima bimwe mu bikoresho bakenera cyangwa ntibaze no kubasura bikabagiraho ingaruka zo kumva basa n'abihebye ntibige neza.

Nyuma yo kumva ubutumwa bahawe na Musenyeri ndetse n'ibyo ubuyobozi bw'ishuri bwabavuzeho, ababyeyi biyemeje ko bagiye guhindura imikoranire bakongera ingufu mu kwita ku bana babo.

Umwe yagize ati "Ababyeyi twiyemeje kongera ubufatanye hagati yacu n'abarezi ndetse n'ubuyobozi kugira ngo ikigo cyacu gikomeze kuba ku isonga mu kurera neza. Batubwiye ko hari bamwe muri twe batita ku nshingano, tugiye kubikosora kuko badukanguye".

Umuyobozi w'akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha, yijeje iri shuri ko bimwe mu bikorwaremezo basabye birimo umuyoboro w'amazi wihariye, amatara ku mihanda ndetse n'umuhanda w'amabuye, bigiye kwigwaho bigashyirwa mu bikorwa.

TTC Mater Dei Mbuga yafunguye imiryango mu 1992 ifite abanyeshuri 142 kuri ubu yigamo abagera ku 621, habamo amashami atanu ariyo imibare na siyansi, imbonezamubano, indimi, Uburezi, n'ishami ry'uburezi bw'incuke.

Mu kwizihiza iyi Yubile, abanyeshuri bahize mu myaka yashize kuva ryatangira bazanye impano bashimira ishuri uburezi ryabahaye muri gahunda bise 'garuka ushime'.

 

Ubwanditsi

Share Button