Kuri icyi cyumweru tariki ya 10 Nzeri mu mu mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Bwama , umurenge wa Kamegeri, abaturage baho bifatanyije na Hon . Minister Nyirasafari Esperance Minisitiri w'Umuryango no guteza imbere uburinganire MIGEPROF Akaba n'Intumwa ya Guverinoma Mu Karere ka Nyamagabe, Hon. Minister Gashumba Diane Minisitiri w'Ubuzima MINISANTEe na Hon. Governor Mureshyankwano Marie Rose, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo.

Nyuma yo kwakirwa n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert; mu butumwa bwagejejwe kuri abo baturage, Minister Nyirasafari yagize ati:" Turifuza umuryango uzira amakemwa , umuryango wishimye, ntidushaka ihohoterwa, twanze abatwangiriza abana babasambanya babatera inda tudasize na SIDA", urubyiruko narwo yarugarutseho ati :"Musore ujya gutera inda uziko ntabushobozi ufite bwo kurera ushaka iki ?"

Yasabye ababyeyi kuganiriza abana, yongeye kwihanangiriza abantu bakoresha abana bato imirimo ivunanye, cg ababyeyi bohereza abana Mu mujyi gukorera amafaranga arinaho bakunda guhurira n'akaga, yavuzeko ibi bihanywa n'itegeko.

Minisitiri w'Ubuzima Dr Gashumba Diane yashimye abajyanama b'ubuzima umurimo mwiza bakora ndetse bakaba baragize uruhare runini Mu buvuzi bw'ibanze.

Mbere yo kwitabira umugoroba w'ababyeyi, Abayobozi babanje gusura rimwe mu marerero ku mudugudu (Village based ECD) aho ababyeyi basiga abana babo buri munsi bakitabwaho mu gihe bagiye mu mirimo.

Abo bayobozi bishimiye imikorere y'ayo marerero, mu butumwa batanze basabye gukomeza iyi gahunda nziza n'ubufatanye muri gahunda za leta nka mutuwere, isuku n'isikura, kurwanya imirire mibi n'ibindi.

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ayo marerero ya ECD ku rwego rw'igihugu uzaba ku wa 9/10/2017 mu murenge wa Kamegeri ho mu karere ka Nyamagabe.

Ubwanditsi

Share Button